Mashami Vincent ntakiri umutoza w’Amavubi

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda (FERWAFA), ryandikiye uwari umutoza w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, rimumenyesha ko atazakomeza inshingano zo gutoza iyi kipe nyuma yo gusoza amasezerano ye.

Mashami yari umutoza w’Amavubi kuva muri Kanama 2018 asimbuye Umudage Antoine Hey wari umaze amezi arindwi yirukanwe.

Muri Werurwe umwaka ushize uyu mugabo yari yongereye amasezerano y’umwaka umwe yo gukomeza gutoza Amavubi, arangira tariki ya 02 Werurwe uyu mwaka.

Mu ibaruwa uyu mutoza yandikiwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry, yamenyeshejwe ko amasezerano ye atazongerwa bityo akaba afite uburenganzira bwo gushakira ahandi.

Ati: “Nkwandikiye nkumenyesha ko amasezerano yawe y’akazi atazongerwa, bityo ufite uburenganzira bwo gushaka akandi kazi.”

FERWAFA yashimiye umutoza Mashami ku bw’umusanzu n’ubwitange yagaragaje mu gihe yari amaze atoza Amavubi byagize uruhare mu “kuvugurura ireme rya ruhago nyarwanda.”

Mu myaka irenga itatu Mashami Vincent yari amaze atoza Amavubi y’u Rwanda, hatarimo imikino ya gicuti yayatoje imikino 23 mu marushanwa atandukanye, atsinda itanu, atsindwa icyenda ananganya icyenda.

Yakinnye imikino ya gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019 na 2021, yatoje imikino 11 aho yatsinzemo umukino umwe gusa, anganya 5 atsindwa 5.

Mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019, u Rwanda rwari mu itsinda rimwe na Cote d’Ivoire, Guinea na Centrafrique.

Ntabwo yatoje umukino ufungura iri jonjora Amavubi yatsinzwemo na Centrafrique 2-1, ariko ni we watoje indi mikino 5 yakurikiyeho (Rwanda 1-2 Cote d’Ivoire, Guinea 2-0 Rwanda, Rwanda 1-1 Guinea, Rwanda 2-2 Centrafrique na Cote d’Ivoire 3-0 Rwanda).

Nyuma yo kubura itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019, Mashami ni we wakomeje urugendo rwo kuyobora Amavubi mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, yisanze mu itsinda rimwe na Mozambique, Cameroun na Cape Verde.

Muri uru rugendo yatangiye atsindwa na Mozambique 2-0, Rwanda 0-1 Cameroun, Cape Verde 0-0 Rwanda, Rwanda 0-0 Cape Verde, Rwanda 1-0 Mozambique na Cameroun 0-0 Rwanda.

Mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, nyuma yo gusezerera Seychelles ayitsinze ibitego 10-0 mu mikino 2(Seychelles 0-3 Rwanda na Rwanda 7-0 Seychelles), yisanze mu itsinda rya E na Mali, Kenya na Uganda aho amaze gutoza imikino 4 atsindwamo 3 anganya 1(Mali 0-1 Rwanda, Rwanda 1-1 Kenya, Rwanda 0-1 Uganda na Uganda 1-0 Rwanda).

Mu gushaka itike ya CHAN 2021 yabereye muri Cameroun, u Rwanda rwasezereye Ethiopia ku giteranyo cy’ibitego 2-1, Amavubi yatsindiye Ethiopia iwayo 1-0 banganyiriza i Kigali 1-1.

Yahise yisanga mu itsinda rimwe na Uganda, Maroc na Togo, yaje kuzamuka muri iri tsinda nyuma yo kunganya na Uganda na Maroc 0-0, ikaza gutsinda Togo 3-2, ¼ yasezerewe na Guinea 1-0.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *