Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yashinje bamwe mu banyamakuru kugira uruhare mu kuba rutahizamu Kévin Monnet-Paquet ataritabiriye ubutumire bw’Amavubi, ashimangira ko hari bamwe mu banyamakuru bazabazwa byinshi ku munsi w’imperuka.
Umutoza Mashami yabitangaje ku munsi w’ejo, nyuma y’umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika Amavubi yanganyijemo na Cap-Vert 0-0.
Ni umukino Amavubi yarushijwemo cyane anawurangiza nta shoti na rimwe rigana mu izamu ateye, ahubwo arokorwa na ba myugariro ndetse n’umuzamu Kwizera Olivier.
Mu bakinnyi umutoza Mashami yari yahamagaye mu Ukwakira Cap-Vert, harimo n’Umunyarwanda Kévin Monnet-Paquet ukinira Saint-Etienne yo mu Bufaransa.
Mu gihe uyu rutahizamu yari mu bategerejwe mu Amavubi mu minsi ishize, ntiyigeze yitabira ubutumire.
Ubwo Mashami yasubizaga ibijyanye n’uyu mukinnyi, umutoza Mashami Vincent yashinje bamwe mu banyamakuru ko bari mu batumye atitabira iyi mikino, yemeza ko bamwe bazabazwa byinshi ku mperuka.
Ati: “Rimwe na rimwe ni mwe mwabigizemo uruhare, bagenzi banyu, simvuga muri rusange, ni bamwe muri mwe, akenshi sinzi uko tubayeho muri kamere yacu. Sinzi impamvu, sinzi inyungu iba ibiri inyuma, ariko mufite intwaro ikomeye cyane ari yo mikoro mukoresha uko mushatse, murasa uwo mushatse, mukiza uwo mushatse, ngira ngo rero ibyamuvuzweho sindibubisubireho, na we ni umuntu wumva, ni umuntu utekereza.”
Yunzemo ati: “Ni uko byaganze, ntabwo turakurayo amaso, icyo namwe nabasaba ni ugukoresha impano Imana yaduhaye, tukayikoresha neza kandi gusigana ibyaha, kwitana abanyabyaha, sinzi impamvu. Natwe mutwita ko tutari abanyamwuga, ariko na bamwe muri mwe ku munsi w’imperuka muzabazwa byinshi.”
Umutoza Mashami yavuze ko ikarita itukura yeretswe Ally Niyonzima mu minota ya mbere y’umukino n’imvune ya Tuyisenge Jacques biri mu byahinduye imibare ye kuri uriya mukino, bituma amanota atatu Abanyarwanda bari biteze ataboneka.
Kunganya 0-0 na Cap-Vert byatumye Amavubi agumana umwanya wa nyuma mu tsinda F n’amanota abiri, mu mikino ine amaze gukina.
Cameroon izakira CAN 2022 ni yo ikiyoboye ririya tsinda n’amanota 10, mu gihe Mozambique ari iya kabiri n’amanota ane, na ho Cap-Vert ikaba iya gatatu n’amanota atatu.


