Masisi: Haravugwa imirwano yahuje M23 na Wazalendo

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, biravugwa ko i Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, haramukiye imirwano yahuje inyeshyamba za M23 na Wazalendo.

Amakuru aturuka muri ako gace nk’uko bigaragara kuri twitter, aravuga ko imirwano yahuje inyeshyamba z’umutwe wa M23 ndetse n’urubyiruko rwo mu mitwe intwaro ifatanya na leta kurwanya M23 ruzwi nka Wazalendo.

Izi nyeshyamba zirigamba ko zashoboye gusubiza inyuma igitero cya M23 mu gitondo cya kare ku muhanda Rumeneti-Kilolirwe, muri Gurupoma ya Bashali Kahembe. Uruhande rwa M23 ntacyo ruratangaza.

Gusa, biravugwa ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye ndetse n’izoroheje.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Masisi: Haravugwa imirwano yahuje M23 na Wazalendo
    Babure kujya kugarura ikibuga cy’indege ngo bari mu muhanda. Babikura he se? Igisurikari cya 7muri Afrika FRDC oye! ntimukadusetse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *