Uruganda rw’amarangi rukorera mu cyanya cy’inganda cya Masoro mu Karere ka Gasabo mu ijoro ryakeye rwafashwe n’inkongi y’umuriro ibintu bitari bicye birangirika.
Ibi byabereye mu ruganda rukora amarangi y’ubwoko butandukanye ruzwi nka Iyaga Plus ahagana saa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Ugushyingo 2021.
Umwe mu bakozi b’uru ruganda avugana na Igihe yagize ati “Uburyo uwo muriro wakubise twahise twifashisha kizimyamwoto mu kuwugabanya duhita dusohoka twiruka. Ibikoresho byacu byose byahiye, umuntu yasohokanye ibyo yari yambaye gusa. Byose byahiriyemo n’amamodoka y’abakozi.’’
Kugeza ubu icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana kandi ntiharamenyekana niba hari uwayikomerekeyemo.


