Umutoza Masudi Djuma yasinye muri AS Kigali nk’umutoza mukuru mu gihe kingana n’umwaka umwe, akaba aje asimbura umutoza Nshimiyimana Eric wahoze atoza iyi kipe y’abanyakigali.
Mu cyumweru gishize nibwo byemejwe ko Masudi wari umutoza Wungirije wa Simba Sports Club, yatandukanye n’iyi kipe yo muri Tanzania kubera kutumvikana n’Umutoza Mukuru wayo, Umubiligi Patrick Uassems nyuma yamakimbiranye yaba batoza bombi Masudi yahise mo gusezera akava muri iyi kipe ya Simba akaba yari amaze iminsi ashakisha ikipe mbere yo gusinya muri AS Kigali.
Masudi aje muri AS Kigali asimbuye Nshimiyimana Eric, wahawe ibishoboka byose birimo kugurirwa abakinnyi bakomeye, ariko ntabashe kwegukana igikombe na kimwe mu bikinirwa mu Rwanda.
Masudi w’imyaka 41 yakinnye umupira w’amaguru mu makipe atandukanye nka Prince Louis FC, Inter Stars FC z’i Burundi, APR FC, Rayon Sports na Kiyovu zo mu Rwanda.
Yatoje yungirije mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, atoza Rayon Sports yungirije anayibera Umutoza Mukuru ayihesha ibikombe bibiri mu myaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Simba SC yari amazemo umwaka umwe.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]


