Matata Ponyo yagaragaje uburyo urwango Abanyekongo bafitiye u Rwanda rwatumye bamwita Umunyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya demukarasi ya Congo yagaragaje uburyo urwango Abanyekongo bafitiye u Rwanda rwatumye bamwita Umunyarwanda.

Uyu munyapolitiki mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa France 24, yabajijwe ku itegeko ryitiriwe Tshiani ritaremezwa ribuza udafite ababyeyi bombi b’Abanyekongo guhabwa umwanya w’ubuyobozi muri iki gihugu.

Matata yatangaje ko atarishyigikiye, ati: “Itegeko rya Tshiani ntirikwiye. Ibirego by’amategeko kuri Matata Ponyo bigamije kumubuza kuzaba umukandida. Itegeko rya Tshiani rigamije kubuza Katumbi kuzaba umukandida. Ntirikwiye. Yabaye Guverineri mu myaka ikabakaba 10, ni Umunyekongo. Ubu yabaye ni umukandida ku mwanya wa Perezida, yabaye Umunyamahanga.”

Yakomeje ko hirya y’iturufu yo kwifashisha inkiko ngo avutswe amahirwe yo kuziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, Abanyekongo [bafitiye u Rwanda urwango rukabije muri iki gihe] bari kumwita Umunyarwanda, kandi byari bisanzwe bizwi neza ko afite ababyeyi bombi b’Abanyekongo.

Matata yagize ati: “Njyewe ubwanjye banyita Umunyarwanda kandi ababyeyi banjye bazwi. Ni gute uvuga ko umuntu wamaze ubuzima bwe bwose muri Congo atari Umunyekongo?”

Uyu munyapolitiki yavukiye mu ntara ya Maniema mu mwaka w’1964. Arashaka kwiyamamaza ahagarariye ishyaka LGD (Leadership et Gouvernance pour le Développement).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *