Mu ruzinduko rwe mu Birwa bya Maurice (Maurtius), Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo, Christine Nkulikiyinka, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Navinchandra Ramgoolam.

Ibiganiro hagati yabo byibanze kuri kandidatire y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, ushaka manda nshya mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Haganiriwe kandi ku bushake busangiwe bwo gukurikirana no kwagura imishinga y’inyungu rusange mu Muryango wa Francophonie ndetse no hanze yawo.

Guteza imbere ubuhanga no guha imbaraga ubukerarugendo, no kwihangira imirimo: ibyo byose ni bimwe mu by’ingenzi bizakomeza kwibandwaho kandi bizatanga umusaruro ufatika ku baturage b’ibihugu byombi.
Minisitiri Nkulikiyinka yageze muri Maurtius nyuma yo kunyura muri Seychelles aho yakiriwe kandi agirana ibiganiro na visi perezida w’iki gihugu.


