Rutahizamu Sekamana Maxime, yahaye Rayon Sports iminsi itatu ngo ibe yamwishyuye amafaranga imurimo, bitaba ibyo akayijyana mu nkiko kubera sheki itazigamiye yamuhaye.
Ni ubutumwa bukubiye mu ibaruwa uyu musore yandikiye Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, nyuma yo kumwemerera amafaranga bikarangira atayahawe.
Rayon Sports nk’uko ibaruwa ya Maxime ibisobanura, mu minsi ishize yari yamwemereye kumuha amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu (ya Recruitment) hanyuma ikamusigaramo miliyoni imwe yari kuzamuha nyuma.
Rayon Sports yari yasabye Maxime kwigomwa imishahara yose n’uduhimbazamusyi yari imubereyemo arabyemera.
Mbere y’uko Maxime na Rayon Sports bagera kuri ubwo bwumvikane, ngo Rayon Sports yari yaramuhaye sheki itazigamiye imubwira ko ari iy’ikizere.
Sekamana yakomeje avuga ko yasabye Rayon Sports kumwishyura kuri konti ye, yo ikabanza kumusaba iriya sheki kugira ngo ibone kumwishyura, ibyo yanze ngo kuko azi ko sheki itazigamiye itemewe n’amategeko.
Mu ibaruwa yandikiye Perezida wa Rayon Sports, yamusabye gusesa amasezerano bagiranye akamuha amafaranga ye yose bitarenze iminsi itatu, bitaba ibyo akiyambaza ubutabera.
Ati: “Ndabibutsa ko amafaranga nahabwaga ari ayo nemererwa n’amategeko kandi akaba ari uburenganzira bwanjye si ayo nsabiriza. Ikindi kandi mwibuke ko uretse kwihangana, ariko sheki mfite itazigamiye na yo ni icyaha gihanwa n’amategeko.”
“Ndabasaba rero bwana muyobozi gutesha agaciro ubwumvikane twari twagiranye bwo guhabwa miliyoni eshatu mukansigaramo miliyoni imwe, mukanyishyura amafaranga yose yanjye miliyoni enye bitarenze iminsi itatu (kuva ku wa 08/09 kugeza ku wa 11/09) bitaba ibyo sheki itazigamiye mfite nkayishyikiriza ababishinzwe hanyuma amategeko agakurikizwa.”
Maxime kandi yavuze ko ibyo guhara imishahara n’uduhimbazamusyi twe atakibyemeye, ngo kuko Rayon Sports itigeze iha agaciro ubwitange bwe.

4 Responses
Maxime yahaye Rayon Sports iminsi itatu bitaba ibyo akayirega kumuha sheki itazigamiye
Sha Naxime we barege kbsa.ibyo ninagasuzuguro rwose ubwose ko yirirwa asakuza ngo abayobozi ba mubanjirije baribye ko we arinyangamugayo iyo chec we ivuga iki?