Mu cyumweru gishize, Kiiza Besigye umwe mu bari bahanganye na Museveni mu guhatanira umwana wo kuyobora Uganda yavuze ko amaze gutabwa muri yombi na polisi y’icyo gihugu inshuro enye mu minsi 6 kuva amatora yarangira. Ibyavuye mu matora bikaba byaragaragaje ko Museveni ahawe kuyobora Uganda inshuro ya gatanu.

Besigye kugeza magingo aya ntabwo yemerewe kuva iwe kuko niho afungiye avuga uburyo yafashwe na polisi ati “nafatiwe iwanjye mu gitondo cya kare njyanwa mu mujyi ahantu ntarikubona uko mvuga, ari nako banga ko abanyamakuru bambona kuko bari bamaze kumenya ko mfatiwe iwanjye, iyi yari inshuro ya kane mu minsi itandatu, nabifashe nk’aho ari iterabwoba ndigukorerwa”.
Besigye ngo akaba ababajwe n’uko umuryango w’abibumbye ntacyo ukora kubwe, ngo bakaba batekereza ko perezida Museveni yazanye muri Uganda amahoro n’umutuzo, bamenye ko ari ukwirengangiza ibibera muri icyo gihugu.
Asoza avuga ko amahoro n’umutuzo ari uruhande rumwe ruvuga kimwe na Museveni, ati ntiwagira amahoro nta kuri gukoreshwa, akaba avuga ko nta kuri kuri muri Uganda nk’uko bbc ibivuga
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


