Nyuma y’ ubuhamya burebure bwaranze ubuzima bw’ uyu muhanzi Sam Muvunyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana asanga nta kindi umuntu wese utekereza neza yakora usibye kuramya Umuremyi.
Ati” Maze kubona ko gukomera kw’ Imana gukaze kandi gufite agaciro gakomeye nsanga nta kindi nakora usibye kuyiramya”.
Aha, Sam Muvunyi yadusobanuriye ko agendeye ku buhamya bwaranze ubuzima bwe kugeza magingo asanga Imana ikunda abantu ku buryo b urenze.
At” Ndashimira Imana kuko ikomeje kumba hafi muri uyu muhamagaro wanjye wo kuyiramya no kuyihimbaza. Hari benshi bamaze kuza kuri Kristo kubwo kuvuga ubutumwa mu ndirimbo kuko ndatumirwa ahantu henshi yewe no mu Ntara . Ariko ndanashimira kompanyi yemeye ko igiye kujya imba hafi ikaba yanamfasha kumenyekanisha ibikorwa byanjye bya muzika yo kuramya no guhimbaza Imana ”.

Sam Muvunyi nk’ umuririmbyi n’ umucuranzi asanzwe akora ibitaramo akoresheje umuziki w’umwimerere (LIVE).


