Nakuze banyita izina rya Juliet ariko si ryo ryanditse ku irangamuntu yanjye. Ndi umugore mfite imyaka 39, maze kubyara abana 6 b’abakobwa umuto muri bo afite amezi8.
Umugabo wanjye amereye nabi ngo ngiye kumucira umuryango ngo kuba tutabyara umwana w’umuhungu ndetse n’umuryango w’umugabo wanjye ntitugicana uwaka ngo naje guca umuryango kuko nabyaye abakobwa gusa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu bana 6 b’abakobwa mfitanye n’umugabo wanjye, harimo abo nabyaye ari impanga ubugira 2, ngerageza kubereka urukundo nka nyina nkabitaho ndetse n’umugabo wanjye nkora ibishoboka nkamufata neza ariko kuri ubu mfite impungenge ko isaha iyo ari yo yose nakwirukanwa cyangwa umugabo wanjye akanta akajya gushaka undi mugore bashobora kubyarana agahungu kuko bavuga ko ari njye munyamakosa.
Mu by’ukuri, iyo duhuye n’inshuti cyangwa abavandimwe b’umugabo wanjye bafite akana k’agahungu usanga yakimariyemo ndetse agahindukira akandeba nkabura icyo navuga kuko nanjy nsigaye numva koko narabaye nk’igitotsi mu murwango.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu, umugabo wanjye ntakifuza ko hari n’undi mwana twabyarana kuko atinya ko na we yazaza ari umukobwa kandi n’abo dufitanye atabagaragariza urukundo rwa kibyeyi nk’abana be.
Nkore iki? Inama zanyi ni ingirakamaro


