Umunyarwandakazi akaba n’Umugandekazi, Mbabazi Lilian agiye kuza gutaramira Abanyarwanda mu ihuriro rya Kigali Jazz conjuction ku y’indi nshuro yaryo.

Ni mu gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa 30 Nzeli 2016 muri Selena Hoteli aho biteganyijwe ko uyu muhanzikazi azasusurutsa ku buryo burushijeho kunogera buri wese.
Remmy Lubega, umuyobozi wa RG ari nayo itegura Kigali Jazz Conjuction avuga ko kuba Mbabazi ariwe watoranyijwe,ngo ni uko ari mu bahanzikazi baba muri Uganda bafite abakunzi benshi mu Rwanda.
Yagize ati” Mbabazi mu minsi ishize yarangije Album iriho indirimbo nshya, tukaba twifuza ko yazisangiza Abanyarwanda dore ko ari abavandimwe be mu Rwanda akaba ari i wabo”.
Ku rubuga rwe rwa Instagram na Twitter yashimangiye ko kuri iyo tariki yavuzwe haruguru agomba kuba ari mu Rwanda anaboneraho gusaba abakunda ibihangano bye kuzamuba hafi.
Uyu Mbabazi w’imyaka 32 y’amavuko yamenyekanye ubwo yabarizwaga mu itsinda rya Blue Three ryabiciye bigacika haba mu Rwanda by’umwihariko muri Uganda nyuma rikaza kuburirwa irengero, ubu aje by’akarusho azwi cyane mu ndirimbo ze zimaze kwamamara.
Indirimbo ze nka Kawa, Vitamin, na Yegwe Weka yakoranye na Kitoko , ni zimwe mu zo abakunzi be biteguye kumubona aririmba imbonankubone .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


