Kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Werurwe hasubukuwe urubanza ubushinjacyaha bukurikiranyemo Emmanuel Mbarushimana kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bwahawe ijambo bukamusabira ibihano bugendeye ku byaha buvuga ko yakoze. Mbere yo gutangira urubanza ariko, Mbarushimana akaba yabwiye urukiko ko atigeze yunganirwa muri uru rubanza narwo rurabyandika. Ubusanzwe Mbarushimana Emmanuel agira abamwunganira 2 ariko uwitabiriye iri buranisha ni umwe.
Mbarushimana yazanywe mu Rwanda avuye mu gihugu cya Denmark mu mwaka wa 2014.
Abahagarariye ubushinjacyaha muri uru rubanza ari bo; Jean Bosco Mutangana, Umushinjacyaha mukuru na mugenzi we, Charity Wibabara, babwiye urukiko ko kuba Mbarushimana asaba icyangombwa kigaragaza ko abantu aregwa bapfuye koko byateshwa agaciro kuko bitashoboka.
Basabye urukiko guha agaciro ibyavuzwe n’abatangabuhamya babibonye ndetse babivugiye mu rukiko kandi hatirengagijwe ko hashize igihe kinini bikaba bishoboka ko mu mvugo zabo habayeho kudahuza imvugo zabo aho hamwe batahuje itariki ndetse n’uburyo Mbarushimana yakoreshaga agenda. Basabye Urukiko ko abatangabuhamya bose nta n’umwe uvuyemo bahabwa agaciro kuko bose bavuze ibyo babonye n’amaso yabo.
Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko kuba Mbarushimana ashaka inyandiko zose z’imanza zaciwe n’urukiko rwa Arusha nta gaciro byahabwa kuko ngo butazigendeyeho. Yavuze ko icyaha ari gatozi kandi ari Mbarushimana we ubwe warezwe nta wundi.Bityo ko ubwo buhamya ntacyo bwafasha mu rubanza.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gutesha agaciro imyiregurire ya Bwana Emmanuel Mbarushimana burega ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, buvuga ko imyiregurire y’uregwa idashingiye ku mategeko. Uregwa arasaba ko ikirego cy’ubushinjacyaha giteshwa agaciro kubera ko asanga giteguye nabi.
Bwana Jean Bosco Mutangana umushinjacyaha mukuru mu Rwanda yasobanuriye umucamanza ko ku cyaha cyo kurimbura imbaga nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu urwego ahagarariye rurega Mbarushimana kigaragazwa n’amabwiriza yatangaga yo kwica abatutsi ahantu hatandukanye mu cyahoze ari Komini Muganza muri Prefegitura ya Butare. Yavuze ko aho kugira icyo akora ngo akumire jenoside ahubwo yashoyemo abahutu na we ubwe arayikora.
Umushinjacyaha yashinjije Mbarushimana uhakana ibyaha byose aregwa, kugira uruhare rutaziguye mu ishyirwaho ry’amabariyeri yo mu Ndatemwa , Kabuga n’ahandi hose yicirwagaho abatutsi, yibutsa umucamanza ko Mbarushimana mu 1994 yazanye abasirikare ku musozi wa Kabuye baharimburira abatutsi bagera ku 50,000.
Ni nacyo kimwe no ku cyaha cy’ubwicanyi aho Bwana Mutangana yavuze ko uretse no gutanga amabwiriza ku bahutu yo kwica abatutsi, Mbarushimana na we ubwe yabishe ku buryo n’abatarapfuye muri icyo gihe bahakuye ubumuga.
Mbarushimana waranzwe no gutega amatwi , mu myiregurire ye yakunze kubwira umucamanza ko ubushinjacyaha bwagombye kuba bugaragaza ibimenyetso bya muganga bigaragaza koko ko abo bumurega bazize jenoside.
Ubushinjacyaha burashinja Mbarushimana kuyobora no kwitabirira ibitero byahitanye abatutsi I Muganza. Buravuga ko yari afite moto yifashishaga mu bikorwa byo kugenzura uko jenoside yakorwaga mu bice bya Dahwe, Rubona n’ahandi.
Ashinjwa imvugo z’amarenga buvuga ko yakoreshaga akangurira abahutu kurimbura abatutsi; Nk’aho buvuga ko yababwiraga ngo bakore ashaka gusobanura kwica, ko abatarabikoraga ngo bafatwaga nk’ibyitso by’inkotanyi.
Hari kandi abashinjije Mbarushimana barakatiwe ibihano byo gufungwa burundu na burundu y’umwihariko bazira ibyaha bya jenoside. Aba na bo Mbarushimana aravuga ko inkiko zabambuye uburenganzira bemererwa nk’abanyarwanda agasaba kubakura ku rutonde rw’abagombye kuba bamushinja.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umushinjacyaha wa Repubulika yabwiye urukiko ko ibyo Mbarushimana avuga byose nta ngingo z’amategeko abishingiraho uretse kubivuga uko abyitekerereza. Bwatsimbaraye ku batangabuhamya bwabwo bushimangira ko nta nenge n’imwe bubona zatuma bateshwa agaciro.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko abatambutse imbere y’umucamanza barahamwe n’ibyaha bya genoside inkiko zikabakatira ibihano byo guhera mu buroko bakwiye gufatwa nk’abatangamakuru mu rubanza buburanamo na Mbarushimana. Urukiko rukazasuzuma niba ibyo bavuga ntaho bihurira n’ibindi bimenyetso ubushinjacyaha bwarushyikirije. Umushinjacyaha mukuru yibukije ko urukiko ari rwo rutanga umurongo ku bibazo byose bishobora kuvuka mu rubanza.
Iki cyiciro cyo kunenga ibyavuzwe n’abatangabuhamya Mbarushimana ntiyigeze akiburanaho kuko mu gihe yagombye kukiburanaho atabonetse mu iburanisha, umucamanza yanzuye ko urubanza rugomba gukomeza . Ingingo uregwa yafashe nk’igamije kumupfukirana kuko yasobanuye ko yabuze mu iburanisha kubera uburwayi.
Bwana Emmanuel Mbarushimana w’imyaka 55 y’amavuko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumukurikiranyeho ibyaha 5 bikomeye kandi bidasaza bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Ni icyaha cya jenoside, icyaha cyo gucura umugambi wa jenoside, kuba icyitso mu cyaha cya jenoside, ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu no kurimbura imbaga nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.
Ni ibyaha ubushinjacyaha bumukekaho ko yakoreye mu cyahoze ari Komini Muganza hari muri Prefegitura ya Butare mu 1994 aho yari umugenzuzi w’amashuli abanza, ubu ni mu karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.
Biteganyijwe ko urubanza ruzasubukurwa kuwa 03 Mata 2017 ku isaha ya saa mbiri n’igice (8h30) hakomeza kumvwa ubushinjacyaha buzaba bumusabira ibihano.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura,n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu ibinyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Dennis Ns./Bwiza.com
Â


