Mbere yo gukora ikosa ryo guca inyuma umukunzi wawe, dore ibyo ukwiye kwibaza

Sangiza iyi nkuru

Muri iyi minsi gucana inyuma byabaye ingeso mu bice bigiye bitandukanye aho usanga abagabo nabagore barafashe iya mbere mu gucana inyuma ibintu bikunze kugaragara kenshi gashoboka nyamara binagira ingaruka mbi aho usanga ufatiwe mucyuho ashobra no kuhasiga ubuzima.
Nyamara mbere y’uko ukora iryo kosa ryo guca inyuma uwo mukundana cyangwa mwashakanye ukwiye kujya uzirikana ibi bibazo mu mutwe wawe:
1.Ibi ndimo bizarangira gute?
Guca umukunzi wawe inyuma biba mu ibanga kandi uko ugenda ubikora niko bigenda bifata indi ntera bikagera aho bikomera kuko uba wiyumvisha ko utazafatwa,ariko ikibazo kimwe buri muntu wese agomba kwibaza mbere yuko aca umukunzi we inyuma ni,ese n’irihe shema cyangwa ikimwaro nzagira mu ighe umukunzi wanjye yavumbuye ko ngambanira iciyezer yangiriye?
2.Ese birakwiye ko mpemukira uwo twashakanye nkamuca inyuma?
Guca inyuma umukunzi wawe biba bikuyeho icyizere umukunzi wawe yakugiriraga kuko uba wangije buri sezerano ryose amusezeranyije,hindura ibitekerezo bwa kabili maze utekereze uko bimera mu gihe waciye inyuma umukunzi wawe.
3.Niki nunguka iyo uciye inyuma umukunzi wawe?
Guca inyuma biraryana mdetse bikaryana cyane iyo ari wa mukunzi wagusezeranyije ko azaba umunyakuri imbere yawe ari gukora ibinyuranije nibyo yagusezeranyije.Mbere yo guca umukunzi wawe inyuma unjye ubanza wibaze uti,ese ni iyihe nyungu yo kubabaza umukunzi wanjye nasezeranyije ko nzamubera umunyakuri.
4.Ese nifuza gushyira iherezo kurukundo rwacu?
Iki nacyo ni ikindi gice abantu baca inyuma abakunzi babo bifashisha;Uca inyuma umugore wawe kandi ukagumya unashaka ko umubano wanyu ukomeza nta nkomyi,mbese nkaho nta kintu cyabaye.icya mbere,niba ukomeje kwita k’umukunzi wawe,ufite kwibaza ubwawe niba witeguye ko umubano wanyu urangira,kandi niba utiteguye,ntabwo bizakorohera kongera kumuremamo icyizere mu gihe yamenye ko umuca inyuma.
5. Ese arusha iki umugore/umugabo wanjye?
Akenshi usanga abntu benshi bacana inyuma hagendeye kukutumvikana murugo cyangwa umwe muri bo hari inshingano yaniwe kuzuza ariko batarigeze baziganiraho gusa unasanga ahanini uwo uba wagiye gushaka ntacyo aba arusha uwo wasize kuburyo uramutse ubyibajije neza mbere yo kubikora wasanga atari ngombwa ko uca inyuma umukunzi wawe.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *