Mbigente nte? Namufashije kwiga anyizeza ko tuzabana none yarangije kaminuza aranyanga.

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa twari tumaranye imyaka 3 dukundana, twakundanye atangiye kwiga Kaminuza none arayirangije.
Mu rukundo rwacu twabanye neza twishimiranye cyane, naramufashije bishoboka, namutakaje ho amafaranga menshi cyane, namukodesherezaga inzu ku ishuri aho yabaga, yarampombeje pe! Kuko numvaga ndi kwikorera kandi naramukundaga n’ibiganiro twagiranaga wumvaga ko ariwe tuzarushingana bigatuma mwizera cyane nkamwimariramo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nsanzwe ndi umucuruzi ariko muri iyi myaka Itatu yose twakundanye kuko yigaga ntago nigeze ntera imbere kubera uburyo namushyiragamo amafaranga ngo abashe byibuze kwiga kaminuza kuko ababyeyi be ntibari bifashije cyane ku buryo bari kumufasha byose.
Ikibazo mfite hashize amezi make asoje kaminuza, nicyo gihe numvaga urukundo rwacu rugeze aharyoshye kandi rugiye gukura none yarantunguye cyane ambwira ko atigeze ankunda ngo ndetse urukundo rwacu turuhagarike ngo kandi sinirirwe mubaza impamvu ubwo mbere yaho gato yabanje kunshyiraho amananiza akanyaka n’amafaranga menshi ngo arebe ko nzivumbura cyangwa ngo ncike intege, ariko ndakomeza ndamukunda nyuma nibwo yaje kunyerurira ko atigeze ankunda mu byukuri ndamukunda cyane mba numva kubaho ntamufite ntazabishobora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ndi gutekereza kumukurikirana nkazihorera kuko iki gikomere sinazagikira, hari uwo nagishije inama ambwira ko azandangira umupfumu w’umurozi nkamurogesha ibintu bibi, mfite imwe mu myenda ye yasigaga murugo ngo nazayikoresha bakamuroga mbese ndifuza inama zanyu pe ubu mbigenze nte mfite ibitekerezo byinshi ndahangayitse.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana@bwiza.com
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *