Mbigenze nte ? : Nafashe umugore wanjye asambana ku munsi w’ubukwe bwacu

Sangiza iyi nkuru

Umusore utuye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Kicukiro yashegeshwe n’ agahinda, ubwo
yasangaga umugeni bashyingiranywe arimo amuca inyuma nyuma yo kumara gutwikururwa.

gucana_inyuma_bisenya_imiryango
Guca inyuma uwo mwashakanye ku munsi w’ubukwe birababaza cyane

Uyu musore Uwihanganye Eric (amazina yahinduwe kubera umutekano we) yashegeshwe
n’ agahinda gakomeye yatewe no gusanga umugeni we Mutesi Aline (amazina yahinduwe ku mpamvu z’
umutekano we) bari basezeranye uwo munsi aryamanye n’ undi musore bahoze bakundana nyuma yo kumara gutwikururwa.
Uko byagenze…….
Ubwo Uwihanganye Eric yamaraga kwambika impeta y’ urudashira n’ umukunzi we yari yarihebeye Mutesi Aline bagiye kwiyakira nk’ uko no bundi bukwe hano mu Rwanda bisanzwe bigenda.
Nyuma yo gusangira no kwinshimana n’ inshuti ndetse n’ abavandimwe hakurikiyeho umuhango wo kugeza abageni mu rugo rushya uzwi ku izina ryo gutwikurura.
Bakimara gutwikururwa abageni baherekeje abashyitsi nk’ uko bisanzwe bagarutse mu rugo.
Bahageze benshi mu rungano bari batangiye kubyina bishimana n’ abageni. Byasabye ko abageni basa n’abafunguye ibirori byo kubyina maze babanza kubyinana akanya gato.
Nyuma umusore yahise ajya kuganiriza no gusuhuza abashyitsi bari bari aho. Ubwo ni bwo umugeni we yamuciye urwaho ajya kubyinana n’ umusore wari aho ariko bakaba bari barigeze gukundana ariko umusore washyingiwe atabizi na gato ndetse
ntiyanabyitayeho.
Yakomeje kuganira n’ abashyitsi. Hashize akanya nibwo yashatse umugeni we ngo bajye kuruhuka
hanyuma aramubura, niko kumushakisha. Muri kwa kumushakisha nibwo yabasanze mu kazu ko ku ruhande (annexe) bagiranye urugwiro n’ uwo musore babyinanaga, barimo basambana nyuma y’ amasaha make bashyingiranywe.
Umusore yahise amera n’ ukubiswe n’ inkuba kuko atiyumvishaga ukuntu Mutesi Aline bamaze igihe bakundana ndetse bakaba bari basezeranye uwo munsi yahita amuca inyuma, bimunanira kubyiyumvisha kugeza ubwo abyeretse zimwe mu nshuti ze.
Abantu batandukanye bakomeje kumuba hafi batangira kumugira inama basa n’ abamwunga n’ uwo
mugeni we ariko biranga kuko bahise batandukana burundu nta n’ umunsi bamaranye basezeranye kubana akaramata.
Uyu musore avuga ko urukundo yamukundaga rwongeye kugaruka none akaba asaba inama niba yakongera guhendahenda umugore we basezeranye akongera akagaruka bakabana cyangwa niba yamwihorera burundu dore ko batari bagabana imitungo.
Uyu musore avuga ko aramutse atandukanye burundu n’uyu mugore nta wundi azongera gushaka. Ari wowe wamugira iyihe nama.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Semigabo JP / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *