Mbigenze nte?:Namukunze umusore antera inda aranyanga none mukuru we ngo arankeneye

Sangiza iyi nkuru

“Muraho neza mwese ndagisha inama kuko inama mutanga ziramfasha cyane. Nakundanye n’umusore tumaranye imyaka itatu antera inda mbimubwiye arabyemera kuko yarankundaga nkabibona. hari byinshi ntabashije kuvuga kuko amateka yacu mu rukundo yaba serie. Iwacu ntibamwishimiraga kuko yari afite ubushobozi bucye. Naramukundaga cyane yaramfashije ndabyara ariko nabyaye adahari yaragiye gukorera uganda akomeza kumfasha.
Ikibazo ni iki: amazeyo imyaka4 muri 2 yanyitagaho bishoboka akita no ku mwana indi 2 mbese kuva 2014 nta call,nta sms,nta support,nabanje kugirango afite ikibazo nkamwandikira ntansubize nkamuhamagara ntiyitabe kd akoresha social networks facebook&whatsapp hose nkandika wapi.
Umukobwa
Nageze aho ndatuza, ntabwo nigeze nitwara nabi Imana yandenganura numvaga ntegereje umukunzi. Naje kumvako yashatse mbifata nk’inkuru rimwe ndibaza ese kuki iyi nkuru ikomeje kunza mu matwi cyane.
Nakoze ubushakashatsi bwanjye bwite mbaza neza aho atuye ndagenda nguma hafi yaho noherezayo umwana waho nashyikiye aragenda arabamfotorera kuko bari bamuzi ntakibazo babigizeho nzana amafoto ntabiyeretse ndataha.
Ngeze mu rugo narihanganye ndababara nanga kubyerekana kuko mu rugo bari kunseka pe. bamunciyeho kera ndanga ngo ntamusebya koko yahoraga ampa amasezerano ko azandwanira ishyaka kuko namukundaga nkumva ubukene ntabwo ari impamvu yatuma wanga umuntu.
Ubu ndi mu rugo ntakazi mfite mfite umwana umaze kugira imyaka 4 yagakwiye kuba yiga nursery ariko kuko nta bushobozi. Narihanganye pe. mbese ndaniyakira maze gutuza.
Naramwandikiye mushimira uko twabanye nuko yambaniye mwifuriza amahirwe yo kubana nuwo yahisemo amahoro aransubiza ngo ibyo wabikuyehe ko ari amagambo mpita muha amafoto aca bugufi ngo mbabarira ndacyagukunda ngo ntabwo uyu mugore tubana nkabashakanye ahubwo ningaruka nzashaka wowe.
Narumiwe kuko nari naramwikuyemo numva ngomba guhitamo ubundi buzima kugeza uyu munsi noneho yibutse kumpamagara kunyandikira kunsaba imbabazi gusa support yo ntarongera kandi yateye imbere kuburyo ageze kurwego rwo gufungura nka company ya 30 millions yateye intambwe pe ugereranyije nuko yarameze mbere.
Mungire inama icyizere cyose namugiriraga cyarashize kuva namenya iyo nkuru hashize umwaka n’igice nubwo twabyaranye ariko numvise mpise mwanga nakomeje kuganira na mukuru we kuko yari azi byose yaranyihoreye ndabyimenyera. Agira mukuru we gusa kuko ni imfubyi mukuru we aransura ajya anakemura ibibazo byanjye kandi ntanabimubwiye mbese harigihe mbona amfashije narimbikeneye ariko natinye kubivuga.
Namubajije impamvu yabimenye ntambwire arambwira ngo yanga kuba abantu batandukana bimuturutseho.
Hashize amezi 2 mukuru we ambwiyeko ankunda naracecetse ndamwihorera arambwira ngo nimuhe amahirwe aze abwire iwacu anjyane. Niba numva nawe aje kumpemukira nzamukunde tubana n’ubu ntabwo ndamusubiza mungire inama ndaremerewe mwihangane nibirebire nanze kubashyira mu rujijo ngo mungire inama mufite aho muhera.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Semigabo JP/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *