Mfite ikibazo kinkomereye cyane kandi sinshaka ko hari unseka, mbagishije inama mbizeye.
Nkundanye n’umuhungu umwaka wose ntituraryamana na rimwe kandi arankunda pe, ndabibona ibyo ankorera ibyo tuvugana mbese arankunda kandi nanjye ndamukunda by’ukuri.
Rero twumvikanye ko tugomba kugeza aho tubana agaseke kagipfundikiye niko namubwiye nawe arabyemera kuva aho twakundaniye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikibazo mfite rero kwihangana byaramunaniye none ari kunsaba ko yashaka indi nshuti ku ruhande yo kwishimishanya nawe gusa.
Ariko akanyizeza ko agomba gukomeza kunkunda kugeza tubanye, kandi mba mbona afite gahunda ko byibuze mu mwaka umwe uri imbere twabana.
Akimbwira icyifuzo cye numvise nkubiswe n’inkuba none koko mwemerera ashake iyo nshuti mbigenze mumfashe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


