Umuyobozi w’Ishyaka Chama cha Demokrasia na Maendeleo (CHADEMA) muri Tanzania, Freeman Aikael Mbowe, avuga ko ababajwe cyane n’uko kugeza ubu Perezida Samia Suluhu Hassan, atarahura n’abatavuga rumwe na Leta ayoboye. Mbowe avuga ko bitangaje kubona amaze abaye atatu kuva Mama Samia arahiriye kuyobora Tanzania ariko akaba atarahura na opozisiyo. Mu kiganiro na BBC kuri uyu wa 25 Kamena, yavuze ko yandikiye Samia ariko ntacyo byatanze. Mbowe ati ” Kimwe mu bintu Mama yavuze nyuma yo guhabwa isnhingano zo kuyobora igihugu cyacu, ni uguhura natwe. Njyewe ubwanjye naramwandikiye kandi umunyamabanga we yambwiye ko ibaruwa yanjye bayakiriye. Ni ngombwa kuganira n’ishyaka rikuru mu yandi atavuga rumwe na Leta. Ni ukwitanga gukomeye muri politiki y’igihugu cyacu.” Uyu munyapolitiki avuga ko atari bibi kuba Perezida Samia yarahuye n’andi matsinda atandukanye gusa ngo ” Guhura na opozisiyo mbere, kugira ngo mu kazi ke, azirikane ibyifuzo, inama cyangwa ibitekerezo byacu.” Perezida Samia mu mbwirwaruhame ze za mbere akijya ku butegetsi, yari yavuze ko azaganira n’abatavuga rumwe na Leta gusa kugeza ubu ntacyo arabikoraho. Yari amaze iminsi ahura n’andi matsinda arimo urubyiruko n’abagore. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Ingamba zikomeye kuri COVID-19 (GumMurugo, Guma Karere) Leta ifata zungura umuturage? Ninde uhomba?
youtube.com


