Umunyapolitiki, Me Bernard Ntaganda ukorera mu Rwanda akaba ari perezida w’igice kimwe cy’ishyaka PS Imberakuri cyasigaye nyuma yo gucikamo ibice bibiri, guhera kuri uyu wa Mbere, itariki 27 Gashyantare yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara ku Cyicaro Gikuru cy’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda asaba ko yasubizwa mu mwuga we.
Mu itangazo yashyize ahagaragara Bwiza.com yabashije kubona Me Ntaganda yatangaje ko ibi yabikoze nyuma y’aho asabiye gusubira mu mwuga we nyuma yo gufungurwa mu 2014, ariko ngo umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka, Me Kavaruganda Julien akaba yaranze kumwakira mu rugaga.
Me Ntaganda avuga ko mu mategeko agenga umwuga w’abavoka afite uburenganzira busesuye bwo gusubira mu mwuga we nyuma yo gufungurwa.
Gusa, ngo umuyobozi w’urugaga we mbere yo kumwakira yamusabye kuzana icyemezo cy’uko nta byaha akurikiranweho bita extrait du casier judiciere ngo abone gusubira mu mwuga, aho Me Ntaganda we avuga ko ibi byangombwa byakwa n’abashaka kuba ba abavoka kandi we ngo sibyo ashaka kuko asanzwe ari avoka kuva mu 2006.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri iri tangazo Me Ntaganda yashinjije Me Kavaruganda gukoreshwa n’ishyaka riri ku butegetsi, FPR, kuko ngo bitumvikana ukuntu yabuzwa gusubizwa mu mwuga we ngo kubera ko yafunzwe imyaka 4 adakora kandi ngo abandi bavoka bahagarikanwe mu 2011 bo barasubiye mu kazi.
Kuwa 07 Nyakanga 2011 nibwo ngo abavoka 112 barimo na Me Ntaganda Bernard bari bahagaritswe mu rugaga rubahuza kuko batari bishyuye imisanzu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




