Me Ntaganda avuga ko ibyo Minisitiri Sezibera yavuze ku ihuriro P5 biteye agahinda

Sangiza iyi nkuru

Uwiyita Perezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri, Me Bernard Ntaganda avuga ko kuba Minisitiri Sezibera avuga ko atazi ihuriro ry’amashyaka ryitwa  P5 biteye agahinda.

Me Ntaganda atangaza ibi nyuma y’aho mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 20 Ugushyingo 2018, Minisitiri w’Ububanyi n’Aamahanga, Dr Richard Sezibera  yavuze ko atazi ihuriro ry’amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’u Rwanda, P5 kuko ngo amashyaka azi ari akorera mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.

Uyu muyobozi yongeyeho ko kandi amashyaka yose azwi ari mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, ati” P5 se ni asosiyasiyo, sinyizi.”

Mu kiganiro na Bwiza.com ku murongo wa telefoni kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2018, Me Ntaganda avuga ko bitumvikana ukuntu Sezibera yaba atazi P5 kandi ngo Leta y’u Rwanda yarayishyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Ati “Ndumva Minister Sezibera yigiza nkana kuko Leta ya FPR yamaze gushyira urwunge P5 ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba!None bashyira P5 mu mitwe y’iterabwoba batayizi?.”

Uyu munyapolitiki avuga ko ibyo  Minisitiri Sezibera yavuze biramutse ari byo byaba biteye agahinda ndetse bikabamo n’ikibazo.

Ati”  Niba bimeze gutyo, minister Sezibera yaba adakurikira kandi byaba biteye agahinda!”

Ntaganda avuga ko ashyigikiye iby’ubusabe bwa P5 bwo kuganira n’u Rwanda gusa akavuga ko ishyaka rye ritari mu banyamuryango ba P5 nk’uko abyumva mu bitangazamakuru bitandukanye.

Ati “Nubwo nshyigikiye ibyo P5 isaba bijyanye n’imishyikirano urwo rwunge rusaba kugirana naLeta ya Kigali,ndakumenyesha ko PS Imberakuri ivugwa muri iyo baruwa ya P5 ntayizi. Iyo baruwa isaba imishyikirano yanditswe na P5 ntayo nzi.Nanjye nyumva gutyo mu itangazamakuru!N’ikimenyimenye nta mukono wanjye uriho!Ubwo rero PS Imberakuri ivugwamo sinyizi!”

Ihuriro P5 ryandikiye Perezida Kagame risaba kugirana ibiganiro n’u Rwanda

Amashyaka atanu atavuga rumwe n’ubutegetsi yibumbiye mu ihuriro bise P5 aravuga ko yandikiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, amwibutsa indi baruwa bamwandikiye muri Nyakanga uyu mwaka, basaba ibiganiro na Leta y’u Rwanda.

Ayo mashyaka avugwa ni PS-Imberakuri, PDP-Imanzi, FDU-Inkingi, Amahoro na RNC yose atemewe mu Rwanda.

Mu kiganiro Umunyamabanga Mukuru wa RNC, Gervais Condo, yagiranye na Ijwi rya Amerika, yasobanuye icyatumye bandikira perezida w’u Rwanda iyo baruwa.

Ati: “Murabizi kiriya gihugu cy’u Rwanda gifite ibibazo bicyugarije ni byinshi cyane, twagerageza kubibwira leta iyobowe na perezida Kagame, ugasanga barashaka kubyima amatwi, ubwo rero byabaye ngombwa ko mu kwezi kwa karindwi, ku itariki mbese 20 z’ukwezi kwa karindwi kw’uyu mwaka urunani P5 rumwandikira rugaragaza ibyo bibazo byose runasaba y’uko akwiriye gushyira mu gaciro, noneho abantu bakicara hamwe, abatavuga rumwe na leta ndetse n’iyo miryango idaharanira inyungu cyangwa itegamiye kuri leta bakaba bakwicara hamwe bakaganira kuri ibyo bibazo byugarije u Rwanda bakanabishakira n’umuti ukwiye.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Uyu mugabo yakomeje avuga ko bandikiye Perezida Kagame nka Perezida w’u Rwanda ndetse bakanamuha na kopi nka Perezida wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, babonye adasubije biba ngombwa ko bongera kumwibutsa mu yindi baruwa bohereje kuwa 13 Ugushyingo bibutsa bakaba bagitegereje igisubizo.

Abajijwe icyo bazakora mu gihe Leta y’u Rwanda yaba ikomeje kutabaha igisubizo, Gervais Condo, yavuze ko wenda ubutegetsi buzageraho bugashyira mu gaciro, avuga ko hari ibintu abantu batatekerezaga ko bishoboka nko kuba u Rwanda rwaricaranye n’u Bufaransa ngo Igifaransa kikagaruka.

 

 

 

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *