Umwe mu bakurikirana umuhanzi Ngabo Médard Jobert ku mbuga nkoranyambaga yamubajije niba yifuza gupfa bitewe n’ifoto yari ashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.
Meddy yashize hanze ifoto amashusho atagira amajwi arimo ifoto ye igenda inyurwamo n’imirabyo igaragara igihe inkuba igiye gukubita.
Bakimara kubikubita amaso, umwe mu bakurikira (follower) wiyita romyjons kuri instagram yamubajije niba ashaka gupfa.
Uyu yagize ati “ Muvandi, urashaka gupfa.”
Meddy mu kumusubiza yavuze ko ubutumwa bukubiye muri aya mashusho bureba abo yise abanzi (haters).
Ati “ Nzakubitana imbaraga nyinshi abanzi.”

Undi mukunzi wa Meddy yavuze ko uyu muhanzi aramutse yifuza gupfa yaba abababaje.
Uwitwa aisha-breezy yagize ati “ Nutubabaze[ntutubabaze] pee,turacyagukeneye.” Naho Mugenzi we, liliaisa9 ati “ Komera.”
Meddy ni umwe mu bahanzi ba mbere bakunzwe mu Rwanda. Kuri ubu ariko ntibimeze neza cyane ko yatumijwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge. Araregwa n’ikompanyi yamuhaye amafaranga ibihumbi 10 by’amadolari ya Amerika.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Nk’uko bigaragara mu ihamagara Umwanditsi w’Urukiko Mukamana Justine yoherereje Meddy, yamenyeshejwe ko yarezwe na kompanyi Kagi Rwanda Ltd.


