Meddy yaburiwe ko azicwa nakandagira i Burundi

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’Umunyarwanda  Meddy aritegura kujya i Burundi mu mpera z’uyu mwaka wa 2018 kuhakorera ibitaramo bibiri gusa hari abafana batangiye kwigamba kuzamugirira nabi.

Ni igitaramo giteganyijwe kuba mu byumweru bibiri biri imbere kizabera i Bujumbura, hari abantu bamwe batangiye kumenyesha uyu muhanzi ko nahakandagiza ikirenge azahurika bikomeye nkuko babivuga kuri facebook.

Binyujjwe ku rubuga rwa  Facebook uwitwa Gatoto Eddy Mathias yanditse muri groupe yitwa Humura Burundi avuga ko igihe uyu muhanzi azakandagira mu Burundi bitazamugwa neza ndetse bakomeza bavuga ko azaba aje kubateza ubukene nubwo bafite butaboroheye.

Ikindi kandi bavuga ko uwitwa Mutama yabivuze ko nta n’ubushuti bw’Abanyarwanda bakeneye.

Meddy
Ubutumwa bugenewe Meddy

Aya makuru akomeje gukwirakwizwa nyuma yaho ibihugu byombi umubano wabyo utifashe neza

Biteganyijwe ko Meddy azakorera igitaramo i Bujumbura ku itariki ya 29 Ukuboza 2018, kuri Boulevard de l’Uprona akazakurikizaho ikizabera  i Kigali ku bunane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *