Meghan yahishuye ko uruhu rwe hari amahirwe rwamuhaga ariko ibwami yahabonye ukundi kuri

Sangiza iyi nkuru

Mu gice giheruka cya Meghan Markle kuri podcast ye, Archetypes, ” The Duality of the Diva,” umuhanzikazi Mariah Carey na Duchess of sussex baganiriye ku miterere yo kugira uruhu ruvanze aho bitavugishije abantu kuri internet gusa ahubwo byanasize ikintu cyifuzwa.

Markle yabwiye Carey ati: “Ntekereza ko kuri twe, biratandukanye cyane kuko dufite uruhu rujya kwera“.

Yakomeje agira ati: “Ntabwo ufatwa nk’umugore w’umwirabura. Ntabwo ufatwa nk’umugore w’umuzungu. Wisangamo hagati . ” Yakomeje asobanura mu buryo burambuye uburyo kurongorwa mu muryango w’ibwami byamuviriyemo guhura n’ivangura rishingiye ku ruhu atigeze ahura naryo mbere.

Ati: “Niba hari igihe mu buzima bwanjye cyibanze cyane ku bwoko bwanjye, ni rimwe gusa natangiye gukundana n’umugabo wanjye. Nyuma natangiye kumva uko gufatwa nk’umugore w’umwirabura bimera. Kubera ko kugeza icyo gihe, nari narafashwe nk’umugore uvanze. Kandi ibintu byarahindutse rwose. ”

Abanyamakuru ba CNN, Brianna Keilar na John Berman, Don Lemon baganiriye ku byahishuwe rya Markle. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ushize, aho Lemon yagize ati: “Ndashimira Meghan Markle kugera aho, nubwo bitangaje kuba mu myaka 30 runaka gusa aribwo acyumva icyo kuba umwirabura muri Amerika bimera.”

Mu kiganiro yagiranye na Oprah umwaka ushize, Markle n’umugabo we, Igikomangoma Harry bagaragaje uburyo ivangura rishingiye ku ruhu yakorewe ryagenze atari mu binyamakuru byo mu Bwongereza ahubwo no mu muryango w’ibwami.

Yasobanuriye Oprah, igihangange mu itangazamakuru ryo muri Amerika, ko hari “impungenge n’ibiganiro byerekeranye n’ukuntu uruhu rw’umuhungu we, Archie, rwari kuzaba rugaragara navuka. Icyo gihe yari agitwite. Ibyo ngo byari ibiganiro umuryango wagiranaga na Harry.”

Harry yagaragaye arya iminwa ubwo yabazwaga kuvuga izina ry’umuntu waba warabajije icyo kibazo cyo kumenya ukuntu uruhu rw’umuhungu we ruzaba rusa, bivuze ko ashobora kubaari umuntu ukomeye ibwami hagati ya se na mukuru we.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Meghan yahishuye ko uruhu rwe hari amahirwe rwamuhaga ariko ibwami yahabonye ukundi kuri
    barangiza bagashinga za CHGOM namwe tukazirukiramo

  2. Meghan yahishuye ko uruhu rwe hari amahirwe rwamuhaga ariko ibwami yahabonye ukundi kuri
    barangiza bagashinga za CHGOM namwe tukazirukiramo

  3. Meghan yahishuye ko uruhu rwe hari amahirwe rwamuhaga ariko ibwami yahabonye ukundi kuri
    umwirabura ntagaciro azigera agira imbere yu munzungu.twakabaye tutabarizwa muribyo bintu byabo nka CGHOM

  4. Meghan yahishuye ko uruhu rwe hari amahirwe rwamuhaga ariko ibwami yahabonye ukundi kuri
    umwirabura ntagaciro azigera agira imbere yu munzungu.twakabaye tutabarizwa muribyo bintu byabo nka CGHOM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *