Melania Trump, umufasha wa perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa gatanu ushize, itariki 05 Ukwakira yari atuwe hasi n’icyana cy’inzovu ubwo yari yasuye ikigo kirera ibyana by’inzovu bitagira ababyeyi kizwi nka David Sheldrick Wildlife Trust giherereye i Nairobi muri Kenya.

Iyi nkuru dukesha kimwe mu binyamakuru byo muri Kenya, ivuga ko ubwo yari aherekejwe n’umufasha wa Perezida wa Kenya, Margaret Kenyatta, Melania Trump yatangiye gukorakora umwe mu bana b’inzovu yari yishimiye, mu buryo butunguranye ihita imukubita inkubara yenda kwitura hasi atangirwa n’ushinzwe umutekano we.

Kubera uyu murinzi we, Melania Trump yabashije kuva muri Kenya nta gikomere agize agikuye muri iki kigo cy’impfubyi z’inzovu. Melania akaba yarageze muri Kenya ku itariki 04 Ukwakira asura iki kigo mu rwego rwo kugaragaza impamvu ari ngombwa kubungabunga inyamanswa zo mu ishyamba.

Umunyamakuru wakoze iyi nkuru mu buryo bwo gutebya akaba yashimye ko MelaniaTrump yavuye muri Kenya amahoro, naho ubundi ngo si bazi ibisobanuro bari guha umugabo we, Donald Trump, bamusobanurira ukuntu yatuwe hasi n’inzovu.



