Kuri uyu wa 29 Ugushingo nibwo Emma Morano ukomoka mu gihugu cy’u Butaliyani yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 117.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Emma Morano yavutse ku wa 29 Ugushyingo 1899, yavukiye mu gace ka Piedmont mu gihugu cy’u Butaliyani, niwe muntu rukumbi wabayeho mu binyejana bitatu bitandukanye.
Morano avuga ko kuramba kwe abikesha kubaho mu buzima bwigenga nyuma y’uko yahisemo gutandukana n’uwari umugabo we, kuri ubu atunzwe n’amajyi n’ibisuguti.
Ni we muntu rukumbi usigaye uhumeka mu babayeho mu myaka y’1800
Morano yatangiye kwitwa umuntu mukuru kuva mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka nyuma y’uko umunyamerika Susannah Mushatt wari umuri imbere ho amezi n’iminsi yaje gupfa.

Mama wa Morano we yabayeho kugeza ku myaka 99, bamwe mu bavandimwe be nabo bagiye bapfa bagejeje ku myaka ijana.
Akiri inkumi Morano yagiriwe inama n’umuganga yo kujya arya amajyi, inyama ziseye n’amakaroni kugirango yirinde indwara y’isesemi yari yaramuzengereje, ibyo nibyo biribwa byatunze Morano kugeza magingo aya.
Morano yaje guhitamo gutandukana n’umugabo we bari barashyingiranywe kuva afite imyaka 26 y’amavuko nyuma y’uko yari arambiwe kubaho ategekwa,
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nta mwana Morano afite kuko uwo yari afite yaje kwitaba Imana akiri muto.
Schadrack@Bwiza.com


