Nyuma yaho umuhanzi Kanye West akoreye amashusho ya alubumu ye muri Uganda, hari ibindi bihugu birimo U Rwanda uyu muhanzi yifuzaga gukoreramo iki gikorwa.
Abagize uruhare muri iki gikorwa nk’uko Dailymonitor dukesha iyi nkuru  ibitangaza, bavuga ko Kanye West wari kumwe n’umugore we, Kim Kardashian  n’umwana wabo bashakaga kuza mu Rwanda ariko abakozi babo bashinzwe iby’imenyekanishabikorwa bavuze ko mu Rwanda bidahari kuko byari birimo gukoreshwa.

Iyi nkuru ivuga ko Kanye West yifuzaga ko mu mashusho y’indirimbo yakoraga hagaragaramo amashyamba arimo inyamaswa, amazi ndetse n’abirabura ba nyabo bo muri Afurika.
Mu bindi bihugu byari byahiswemo n’abakozi ba Kanye West harimo Tanzaniya gusa ngo ibyo bashakaga ntabyo babonyeyo mu gihe  Kenya na Afurika y’Epfo bivugwa ko babuze hoteli yabasha cucumbikira abantu bose bari kumwe bagera kuri 45.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Abakozi bo mu bukerarendo bahamya ko bari bazi ko Kanye West azaza muri Uganda gusa ngo bikomeza kugirwa ibanga.
Â


