Rugongo(clitoris) ni kimwe mu bice bigaragara inyuma bigize igitsina cy’umugore kikaba kigira akamaro gakomeye mu mibereho y’umugore kandi kikaba nanone gishobora kwangirika biturutse kuri nyiracyo cyane cyane bitewe n’uburyo akora imibonano mpuzabitsina.
Iki gice cy’umubiri ni ngombwa cyane ko umugore atacyangiza kuko bishobora kumuviramo ingaruka zikomeye. Rugongo igaragaza igice gito cyayo inyuma ku gitsina cy’umugore ariko iba itereyemo imbere mu gitsina itwikiriwe n’akahu gato yayirinda kwangizwa n’ibibonetse byose kandi na none iba ikingirije aho umugore yihagarikira.
Iki gice kigira uruhare runini mu gukora imibonano mpuzabitsina kuko ari cyo kibika ubushyuhe n’ubushake bwo gutera akabariro ku mugore. Iki gice gifasha umugabo kurangiza mu gihe cyo gutera akabariro iyo umutwe w’igitsina gabo ukoze kuri iki gice kuko kibamo rukuruzi ikurura umugabo cyane kuko n’iyo umugabo akozeho gusa, umugore ahita abyumvira mu mubiri we wose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe cyo gutera akabariro kandi gifasha umugabo kunyaza umugore kuko iyo igitsina cy’umugabo gikozeho biba bisa no kongerera ubushake umugore muri icyo gikorwa maze kubera ubushake bwinshi agatangira kuzana amazi amuturukamo ari byo bita kunyara mu gihe cyo gutera akabariro.
Ku mugore, iyo ashaka gutera akabariro iki gice usanga gisa n’aho kibyimba buhoro buhoro ariko kikiyongera cyane mu gutera akabariro kuko ubushake bw’umugore ari ho bugaragarira cyane.
Iyo umugore agize impanuka akaba yakomereka kuri iki gice yaba ari gutera akabariro cyangwa ari ikindi kimukomerekeje, aba agomba kwihutira kwivuza kuko ashobora kuva amaraso menshi akabije aturuka muri icyo gice ku buryo abyihereranye byamugwa nabi.
Gukuraho iki gice cy’umubiri ni bibi cyane ku mugore kuko iyo atagifite ntiyongera kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina na rimwe mu buzima bwe ubwo biba birangiye kuko igice cyabimufashagamo kiba kivuyeho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku bagore batera akabariro bakava amaraso muri icyo gice baba bagomba kwegera abaganga bakabasobanurira ibyo bibazo kuko hari abagore bamwe na bamwe barangiza gukora imibonano mpuzabitsina bakava nibura iminota icumi nyuma yo kurangiza, icyo cyikaba ari ikibazo gikomeye cyane kuri bo kuko ibi bishobora kugabanya ubushake bwo gutera akabariro ku mugore kuko akenshi biba ari uburwayi.
Gukoresha intoki, ibikoresho byo kwikinisha cyangwa ururimi mu gitsina cy’umugore na byo byangiza imikorere ya rugongo kuko bikora ahantu igitsina cy’umugabo kidakora, ibi bigatuma icika intege.iyo umugore yamaze kwimenyereza gukoresha ibyo byose bityo umugore ntiyongere kunyurwa n’uburyo buba busanzwe rugongo ikoresha mu gutera akabariro.
Iki gice kigira uruhare gusa mu gukora cyangwa gukenera imibonano mpuzabitsina ntahandi nko mu gutwita, mu mihango cyangwa mu kwihagarika nk’uko bamwe usanga babyibwira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille@Bwiza.com


