Menya inkomoko y’umunsi w’abarwayi wizihizwa buri 11 Gashyantare

Sangiza iyi nkuru

Ku itariki ya 11 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi mpuzamahanga w’abarwayi, uyu munsi wizihizwa ahantu hose ku isi ndwtse no mu Rwanda. Wizihizwa hegeranywa inkunga yo gufasha abarwayi n’indembe hirya no hino mu bitaro bitandukanye, ndetse hamwe na hamwe hagakorerwa ibitramo by’ivugabutumwa bigamije guhumurizwa. Ibyo bigakorerwa no mu bigo nderabuzima n’ahandi hari abarwayi babasha kumva ubwo butumwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu munsi rero, washyizweho na Papa Yohani Pawulo wa II mu 1992. Ukaba ari umunsi uhurirana n’uko muri kiliziya gatulika hizihijwe umunsi mukuru wa Bikira Mariya wa Lourdes, kuko kuri iyi tariki ari bwo yabonekeyeho umukobwa witwa Bernadeta maze mu butumwa yamuhaye kugeza ku isi hakazamo kenshi akibanda ku bwo gusabira abarwayi no kubitaho.
Papa Yohani Pawulo II yaje kwemeza ubu butumwa mu rwego rwo kugira ngo ubu butumwa bujye bwifashishwa mu gukangurira abantu kumenya agaciro k’ububabare bwa bagenzi babo.
Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango w’Abibumbye agashami kita ku buzima OMS muri 2012, bwerekana ko abasaga miliyoni 56 bapfa buri mwaka bitewe n’impamvu zitandukanye.
Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko indwara zandura, iz’imirire mibi ndetse n’iz’uruhererekane mu muryango ngo zihitana abagera kuri 23%, mu gihe ngo abagera ku 9% abapfa bazize impanuka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
OMS ivuga ko indwara zitandura ari zo ziri ku isonga mu guhitana benshi ku isi, aho ngo ziyongereye kuko ngo mu bushakashatsi bakoze kuri uwo mwaka wa 2012 basanze zihitana abagera kuri 68% mu gihe zahitanaga abagera kuri 60% mu mwaka w’2000. Indwara ziza ku isonga kandi mu guhitana benshi ku isi ni indwara z’umutima, canser, diabete ndetse n’indwara zo mu myanya y’ubuhumekero. Ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku ndwara ya diabete rivuga ko mu bantu bakuru batuye iyi si, ngo 8,4% barwaye diabete.
Ubu bushakashatsi kandi mwerekana ko indwara z’umutima zahitanye abasaga miliyoni 17,5 ku isi muri 2012, bangana abantu 3 ku 10 barwaye. Aha hakiyongeraho n’abandi basaga miliyoni 7,4 bishwe n’iturika ry’imitsi yo mu bwonko.
OMS kandi ivuga ko mu bihugu bikize abagejeje ku myaka 70 kuzamura ari bo bicwa n’izi ndwara cyane kuko ngo bagera kuri 7/10 mu gihe abana bari munsi y’imyaka 15 y’amavuko abahitanwa na zo ari 1%. Naho ngo mu bihugu bikennye ngo izi ndwara zivugana abana bari munsi y’imyaka 15 bagera kuri 4/10, mu gihe abashaje bahitanwa na zo ku isi bagera kuri 2/10.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri rusange, indwara z’umutima ndetse na Diabete ngo ni zo zica abaturage bo ku mugabane w’Afrika cyane aho ngo baruta abicwa n’icyorezo cya Sida. Ngo abanyafrika bagera kuri 5,7% barwaye diabete.
Indwara ya Maraliya, nayo iri mu zihitana benshi muri Afrika. Mu bushakakashatsi OMS yakoze muri 2013 yagaragaje ko abantu basaga miliyoni 198 barwaye malariya, aho abasaga ibihumbi 584 000 bahitanywe nayo, muri bo abagera ku bihumbi 437 000 ni abana bo ku mugabane w’Afrika bari munsi y’imyaka 5 y’amavuko.
Ku ruhande rw’u Rwanda, indwara zitandura nizo ziri ku isonga mu guhitana benshi, nka Cancer, umutima, indwara z’imyanya y’ubuhumekero, diabetes, impyiko, indwara zo mu mutwe n’izindi, aho mu mwaka wa 2014 ngo zahitanye abagera kuri 36% by’abarwayi, mu gihe muri 2011 zari zahitanye 29%.
Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu Rwanda iherutse kugeza kuri Sena y’u Rwanda imiterere y’ikibazo cy’indwara zitandura, aho mu mbogamizi zagaraye zirimo kuba abanyarwanda bazimenya ari uko barembye, kuba ngo ubuvuzi bwazo buhenze ndetse na bamwe mu bavuzi gakondo babeshya abarwayi ko bazivura, maze bigatuma zihitana benshi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umunsi mpuzamahanga w’abarwayi ubusanzwe wizihizwa mu ibigo bitandukanye n’abantu ku giti cyabo begera abarwayi aho bari bakabafasha mu buryo butandukanye, mu rwego rwo kubahumuriza no kubarinda kwiheba.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi kuri iyi nshuro igira iti: “Ugutangarira ibyo Imana ikora”
 
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *