Nyuma y’uko iyi nzu iri mu za mbere zikuze cyane, kuko yatangiye kubakwa muri 1961 ikarangira muri 1972, imaze kuzura, akimara guhirika ubutegetsi bwa Geregwari Kayibanda ku ya 05 Nyakanga 1973, Habyarimana Yuvenali yanze kuyikoreramo avuga ko ishobora kumutera umwaku ku ngoma ye.

Iyi nzu iherereye ku Kimihurura mu Murenge wa Kimihurura, yubatswe ku nkunga y’ubutwererane n’igihugu cy’Ububiligi (Cooperation Belge) kandi yubakwa igenewe kuzaba ibiro by’Umukuru w’igihugu muri icyo gihe.
Mu mwaka w’1975, nyuma y’uko Habyarimana yanze kuyikoreramo, yahise igirwa icyicaro gikuru cy’ishyaka rye ryari ku butegetsi rimwe rukumbi ariryo MRND abenshi bitaga Muvoma.
Nyuma kandi y’uko haje amashyaka menshi, mu mpera z’umwaka w’ 1991 iyi nzu yahise yamburwa MRND ahubwo itangira gukorerwamo n’uwabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Rwanda ariwe Nsanzimana Sylvestre ndetse na serivisi ze.

Kuva icyo gihe n’ubu imaze gukorerwamo na ba Minisitiri b’Intebe 9 aribo Nsanzimana Sylvestre, Nsengiyaremye Disama, Agathe Uwiringiyimana, Jean Kambanda, Faustin Twagiramungu, Pierre Celestin Rwigeme, Bernard Makuza, Pierre Damien Habumuremyi ndetse harimo na Anastase Murekezi uyikoreramo ubu.
Nkuko igishushanyo cyayo cyagwa plan yayo ibigaragaza, iyi nyubako uko yubatswe icyo gihe niko imeze ubu uretse ko yagiye ikorerwa ivugururwa uko iterambere ryagendaga riza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


