Aha isezerano ryari rimaze kuzura. Abantu bari bamaze kwemera uruhare rwabo mu isezerano n’Imana nayo yemeye uruhare rwayo.Abantu bumvikanye n’Imana ibyo bazakora maze Imana nayo ibemereye ibyo izakora.
Abantu benshi iyo bumvise ijambo ngo “isezerano rya kera ” bahita bumva ibitabo bigize igice cya mbere cya Bibiliya cyangwa ibitabo byanditswe mbere y’ivuka rya Yesu.Ariko ntabwo isezerano ari ibitabo ahubwo ni icyo abantu basezeranye n’Imana:
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
GUKURIKIZA AMATEGEKO YOSE IMANA YABAHAYE MAZE IMANA IKABAHA IMIGISHA,CYANGWA KWICAMO NA RIMWE BAGAHABWA IMIVUMO.
Ibitabo bibanza bya Bibiliya cyangwa byanditswe mbere y’ivuka rya Yesu byitwa isezerano rya kera kubera bishingiye kuri iryo sezerano rya kera (Amategeko yo kuri Sinayi).
B.IMITERERE Y’ISEZERANO RYA KERA.
Iyo isezerano rirangiye gukorwa,abamaze gusezerana bagomba gushyira umukono ku masezerano bakoze.Ibyo ni ugukomeza amasezerano baba bagiranye.Iri sezerano naryo ryarakomejwe kuko ryakomejwe n’amaraso y’amatungo.
Kuva 24:6-8.Mose agabanya amaraso mu bice bibiri bingana: kimwe agisuka mu nzabya, ikindi akimisha ku gicaniro.Yenda igitabo cy’isezerano agisomera abantu, baramubwira bati”Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.”Mose yenda ayo maraso, ayamisha ku bantu arababwira ati”Ngaya amaraso y’isezerano Uwiteka asezeranye namwe, nk’uko ayo magambo yose ari.”
Imana yakoresheje Mose nk’umuhuza w’Imana n’abantu,kuko ariwe yahaga amagambo y’isezerano(amategeko) akayazanira iteraniro ry’Abisirayeli.
Yohana 1:17.kuko amategeko yatanzwe na Mose, ariko ubuntu n’ukuri byo byazanywe na Yesu Kristo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mose niwe Imana yakoresheje mu kuzana isezerano rya kera cyangwa amategeko.Ariko nyuma ya Mose Imana yakomeje kuvugana n’abantu mu kanwa k’abahanuzi,ariko ntabwo bo bazajye isezerano ahubwo bakundaga kwibutsa abantu isezerano bagiranye n’Imana kuri Sinayi ndetse bagahanura ibyendaga kuba.
Abaheb 1:1.Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi,
Ibyakorwaga byose,inyigisho zose zo mu isezerano rya kera byagombaga kuba bikurikije isezerano ryo kuri Sinayi amategeko.Nta tegeko na rimwe ryo kuri Sinayi ryagombaga kwirengagizwa.
….ni aho ubutaha .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ev.Rubanzabigwi John


