Isezerano :ni ubwumvikane buba hagati y’abantu 2,amatsinda 2,… maze buri ruhande rukoyemeza icyo ruzakora. Iyo uruhande rumwe rutujuje icyo rwiyemeje,isezerano riba ripfuye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
ISEZERANO RYA KERA
Nkuko Imana yabinyujije mu muhanuzi yeremiya (Yereniya 31:31) ,iryo sezerano rya kera ni isezerano Imana yagiranye n’abisirayeli ubwo yabafataga ukuboko ikabakura mu gihugu cya Egiputa.Muri iri sezerano hari icyo Imana yavuganye n’abantu ndetse hari icyo abantu babwiye Imana.
Kuva34:27-28 .Uwiteka abwira Mose ati”Iyandikire ayo magambo, kuko isezerano nsezeranye nawe n’Abisirayeli, ihagaze kuri ayo magambo.” Amaranayo n’Uwiteka iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, atarya umutsima atanywa amazi. Uwiteka yandika kuri bya bisate by’amabuye amagambo y’isezerano. Ni yo ya mategeko uko ari icumi.
2 Guteg 4:13 .Ababwira isezerano rye abategeka kurisohoza. Ni ryo ya mategeko cumi, ayandika ku bisate by’amabuye bibiri.
Abagal 4:24 .Ibyo birimo umugani, kuko abo bagore bameze nk’amasezerano abiri. Rimwe ryavuye ku musozi wa Sinayi ribyarira ububata: iryo ni ryo rigereranywa na Hagari.
Iri niryo sezerano rya kera ryavuye kuri Sinayi kandi ryari rigizwe n’amategeko icumi ndetse n’andi ayashamikiyeho yose.Imana yatanze aya mategeko nk’isezerano,nuko abantu basezeranya Imana kuzayakurikiza,Imana nayo ibemerera kuzabaha imigisha nibayakurikiza;ariko bakica na rimwe bakabona imivumo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
ABALEWI 26:4-17 .”Nimuhora mwumvira amategeko yanjye, mukitondera ibyo nategetse mukabyumvira, nzajya mbavubira imvura mu bihe byayo, ubutaka buzajya bwera imyaka yabwo, ibiti byo mu mirima bizajya byera imbuto zabyo. nzajya mbavubira imvura mu bihe byayo, ubutaka buzajya bwera imyaka yabwo, ibiti byo mu mirima bizajya byera imbuto zabyo.14 “Ariko nimutanyumvira ntimwitondere ayo mategeko yose, kandi nimwanga amategeko yanjye, imitima yanyu ikanga amateka yanjye urunuka, bigatuma mutitondera amategeko yanjye yose ahubwo mukica isezerano ryanjye, nanjye nzabagenza ntya: nzategeka ibiteye ubwoba ko bibatera, urusogobero n’ubuganga bizabamaramo amaso, byonze imitima yanyu. Muzabibira ubusa kuko ababisha banyu ari bo bazabirya. Kandi nzahoza igitsure cyanjye kuri mwe, muzaneshwa n’ababisha banyu, muzatwarwa n’abanzi banyu, muzahunga ari nta wubirukana.
Ibyo nibyo Imana yasezeranije abantu bahawe amategeko kandi yagombaga kubisohoza kuko itabasha kubeshya.Ni ukuvuga ngo mu mategeko hagombaga kuvamo umugisha cyangwa umuvumo nkuko isezerano ry’Imana riri.Aho hari Ku ruhande rw’Imana ubwayo mu ishyirwa mu bikorwa ry’iri sezerano.
Ku ruhande rw’abantu rero nabo hari uruhare bemeye muri iri sezerano ry’amategeko ryavuye kuri Sinayi.
KUVA 24:3 .Mose araza abwira abantu amagambo y’Uwiteka yose n’amategeko ye yose, abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati”Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.”
KUVA 19:7-8 .Mose araza ahamagara abakuru b’abantu, abazanira ayo magambo yose Uwiteka yamutegetse. Abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati”Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.” Mose ashyira Uwiteka amagambo y’abantu.
Ni ah’ubutaha.ntuzacikwe
Nimugira umugisha wo gukurikirana ibyigisho byose muzarushaho gusobanukirwa n’igisobanuro cy’amategeko,n’ubuntu,mu isezerano rishya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Uwiteka abishimire mwese,EV.John Rubanzabigwi


