Menya Isezerano ryawe n’Imana (Igice cya 3

Sangiza iyi nkuru

ABARIHAWE NI BANDE?
YEREMIYA 31:31-32
Uwiteka aravuga ati”Dore iminsi izaza, nzasezerana isezerano rishya n’inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda,ridakurikije isezerano nasezeranye na ba sekuruza, ku munsi nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Egiputa. Rya sezerano ryanjye bararyishe nubwo nari umugabo wabo wabirongoreye. Ni ko Uwiteka avuga.
Kuva 34:27-28
Uwiteka abwira Mose ati”Iyandikire ayo magambo, kuko isezerano nsezeranye nawe n’Abisirayeli, ihagaze kuri ayo magambo.” Amaranayo n’Uwiteka iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, atarya umutsima atanywa amazi. Uwiteka yandika kuri bya bisate by’amabuye amagambo y’isezerano. Ni yo ya mategeko uko ari icumi.
Ibyanditswe byera byerekana neza abahawe isezerano ry’amategeko.Ntabwo Imana yatanze iri sezerano ku bantu bose bari Ku isi,Ahubwo Imana yatoranyije abisirayeli kugirango ibakoreshe mu kwerekana imbaraga zayo,maze ibaha iri sezerano.
Hariho itandukaniro rikomeye hagati y’umwisirayeli n’umunyamahanga.Abisirayeli bwari ubwoko bwatoranijwe n’Imana,mu gihe abanyamahanga nta Mana bari bafite nta n’uburenganzira bari bafite kuri iri sezerano ry’Imana n’ubwoko bwayo.Dore uko pawulo abivuga
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
ABEFESO 2:11-12
Nuko mwibuke yuko kera mwebwe abanyamahanga ku mubiri, abo abakebwe n’intoki ku mubiri bita abatakebwe, mwibuke ko icyo gihe mwari mudafite Kristo mutandukanijwe n’Ubwisirayeli, muri abashyitsi ku masezerano y’ibyasezeranijwe, ari nta byiringiro mufite by’ibizaba, ahubwo mwari mu isi mudafite Imana Rurema
Abisirael bari ubwoko bwatoranijwe naho umunyamahanga wakomezaga isezerano (amategeko)byitwaga guhakwa k’Uwiteka.Impamvu byitwaga gugakwa ni uko atarihawe.Guhakwa bitandukanye no kuba ubwoko bw’Imana.
Yesaya 56:3
Kandi umunyamahanga uhakwa ku Uwiteka ye kuvuga ati”Uwiteka ntazabura kuntandukanya n’ubwoko bwe.” Kandi n’inkone ye kuvuga iti”Dore ndi igiti cyumye.”
komeza ukurikire igice gikurikira……..
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ev.Rubanzabigwi John

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *