UMUMARO WARYO.
Tuzi yuko ibyo amategeko avuga byose abibwira abatwarwa na yo, kugira ngo akanwa kose kazibwe, kandi abari mu isi bose batsindirwe n’urubanza imbere y’Imana, ABAROMA 3:19.
Reka ubanze wumve neza iki cyanditswe! Ibyo amategeko avuga byose abibwira abatwarwa nayo.Ntabwo ibyo amategeko avuga abibwira abantu bose,kandi nta kintu na kimwe amategeko abwira abadatwarwa nayo.Umumaro w’amategeko rero ni uwo kuziba iminwa,ndetse no gutuma abantu mu isi bose batsindwa n’urubanza.Ni ukuvuga ngo niba utaratsindwa n’urubanza rw’amategeko ubwo wagomeye Imana,kuko ntacyo amategeko arakumarira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni byiza kuba utwarwa n’amategeko;ariko emera ibyo akubwira:Gutsindwa n’urubanza.Ese ujya ubona warayashoboye? Waratsinze ukurikije amategeko? Niba ubona warayashoboye urimo kurwanya umugambi w’Imana kuri wowe.Ariko niba ubona yarakunaniye emera gutsindwa kwawe kuko uri mu mugambi w’Imana.
Ubwo nibwo buryo ukenera Imana ngo igutsindishirize.Ni nabyo Pawulo yavuze ngo amategeko ni umushorera ugeza abantu kuri Kristo.
Icyakora uko kwizera kutaraza twarindwaga tubohewe gutwarwa n’amategeko, dutegereje kwizera kwari kugiye guhishurwa. Ubwo ni bwo buryo amategeko yatubereye umushorera wo kutugeza kuri Kristo, ngo dutsindishirizwe no kwizera. Ariko kwizera kumaze kuza ntitwaba tugitwarwa na wa mushorera.
Abagalatiya 3:23—25.Mu magambo make isezerano rya kera (amategeko yo kuri Sinayi) ryari iryo kwerekana icyaha gusa,n’uburyo gutsinda k’umwana w’umuntu bidashoboka,hanyuma umurimo wa Yesu ukaba wari uwo kugikuzaho amaraso ye,no gutsindishiriza abamwizera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nuko rero tuvuge iki? Amategeko ni icyaha? Ntibikabeho! Icyakora simba naramenye icyaha iyo ntakimenyeshwa n’amategeko, kuko ntaba naramenye kwifuza iyaba amategeko atavuze ngo”Ntukifuze.” ABAROMA 7:7.
kuko imbere yayo ari nta muntu uzatsindishirizwa n’imirimo itegetswe n’amategeko, kuko amategeko ari yo amenyekanisha icyaha. ABAROMA 3:20.
Ubutaha ni isezerano rishya!.
komeza ukurikire igice gikurikira……..
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ev.Rubanzabigwi John


