Menya izina Kapiteni wa Arsenal yahaye umwana w’Ingagi

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Gabon, Pierre-Emerick Aubameyang usanzwe ari Kapiteni wa Arsenal yo mu Bwongereza, yahaye izina ‘Igitego’ umwana w’ingagi yise.

Ku munsi w’ejo ni bwo habaye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi wabaga ku ncuro ya 16, wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya coronavirus.

Umwana w’ingagi wavutse muri iki gihe cya Coronavirus umwe mu bazirinda yamwise “Amabwiriza”, avuga ko abazisura n’abantu muri rusange bakwiye gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Abakurikirana ubuzima bw’ingagi bakanazirinda, abaherekeza abakerarugendo, n’abazivura ni bamwe mu bahaye amazina abana 24 b’ingagi bo mu miryango 12 biswe ku munsi w’ejo.

Abana bahawe amazina bavutse hagati ya Gicurasi 2019 na Kamena uyu mwaka, icyenda muri bo bakaba ari ab’igitsina mu gihe 15 ari abagabo.

Abakinnyi batatu ba Arsenal barimo kapiteni wayo, Pierre-Emerick Aubameyang wise umwana w’ingagi izina Igitego; HĂ©ctor BellerĂ­n wise ingagi izina ‘Iriza’ na Bernd Leno wayise ‘Myugariro’ nibo bari abashyitsi muri uyu muhango.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame witabiriye uriya muhango, yavuze ku bafatanyabikorwa b’u Rwanda muri gahunda zo kwamamaza ubukerarugendo, avuga by’umwihariko kuri Arsenal imaze imyaka ibiri yamamaza gahunda ya “Visit Rwanda”.

Yavuze ko abakinnyi bayo batatu bagize umwanya wo kwita izina ingagi basigiye ikimenyetso gikomeye izi nyamaswa.

Ati: “Arsenal ni umufatanyabikorwa mwiza muri gahunda yacu yo kwerekana akamaro ko kubungabunga ibidukikije no kubwira Isi ko gusura u Rwanda ari amahirwe y’imbonekarimwe.”

Yunzemo ati: “Ndashimira kandi abafatanyabikorwa bacu mu by’amahoteli badufasha mu kugira u Rwanda nyabagendwa. Nyuma y’ikiruhuko cyatewe n’icyorezo cya COVID-19, u Rwanda rwongeye kugurura amarembo ku barusura.”

“Twishimiye kubona imiryango myinshi y’Abanyarwanda n’abaturarwanda bafata umwanya bagasura ibyiza by’iwacu. Ndizera ko ibi bizakomeza, n’igihe abashyitsi baturuka mu mahanga bakomeje kuza kwihera ijisho ibyiza nyaburanga by’igihugu cyacu.”

Kuva mu 2005, ingagi zirenga 300 zimaze guhabwa amazina, mu gikorwa kigamije gukurikirana ubuzima bwazo no kuzirinda.

Amwe mu mazina zahawe:

Amabwiriza – yavutse muri iki gihe cya coronavirus

Nyiramajyambere – yavutse mu kwezi kwa kabiri, yaryiswe na PĂ©lagie Mutuyimana ukurikirana imiryango y’ingangi

Amarembo –

Nkomezamihigo – yavutse mu kwa gatandatu uyu mwaka

Kazeneza – ni imfura mu muryango mushya w’ingagi umaze umwaka umwe

Uwacu –

Umuyobozi – yiswe atyo mu kuzirikana umuhate w’abayobora u Rwanda mu kurinda ingagi

Umuganga – yaryiswe na Dr Antoine Mudakikwa wahoze ari umuganga w’ingagi

Impinduka – yahawe iryo zina kuko umuryango ivukamo wavuye mu ngagi zitamenyereye abantu ukinjira mu ngagi zisurwa n’abantu, ukamenyera vuba

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *