Moses Sithole yavukiye muri Afurika y’Epfo ku itariki ya 17 Ugushyingo 1964. Yabaye umwicanyi ruharwa ndetse anafata abagore ku ngufu. Ubwicanyi Sithole yakoraga bwahawe izina rya ABC Murders bitewe n’uburyo bwakorerwaga ahantu hatandukanye.
Bwa mbere yatangiye yica abantu mu gace kitwa Atteridgeville, akomereza muri Boksburg maze asoreza muri Cleverand, agace k’akajagari ko muri Johannesburg. Yishe abagore 37 n’umwana mutoya wigaga kugenda hagati ya tariki ya 16 Nyakanga 1996 n’iya 6 Ugushyingo 1995.
Ubwo Sithole yari amaze kuzuza imyaka itanu y’amavuko, se umubyara yarapfuye, maze nyina aramuta, we n’abavandimwe be bavukanaga icyo gihe bajyanwe mu kigo cy’imfubyi.
Akiri umwana, yakatiwe imyaka irindwi muri gereza ashinjwa gufata ku ngufu. Nyuma yagaye ko bamufunze bamubeshyera ko ari umwicanyi.
Yakoze ibi byaha yifashishije umuryango yashinze witwa ‘Ersatz’ wari ugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.
Ahagana mu mwaka 1995 yari amaze kwica abantu 30 mu bice bitandukaye by’igihugu. Rimwe na rimwe iyo yabaga amaze kubikora yahamagaraga umuryango w’uwo yishe maze akawutera ubwoba.
Yabicaga ate?
Moses Sithole ahanini yahigaga abagore b’abirabura, akica ababaga bafite hagati y’imyaka 19 na 45 y’amavuko. Abenshi bagizweho ingaruka n’ibikorwa bye by’ubwicanyi babaga muri Ersatz.
Sithole yarabafataga, akabajyana hantu kure hataba abantu, maze agatangira kubakubita, akabasambanya ku ngufu maze akabona kubica. Akenshi uyu mugabo yafataga akambaro k’imbere k’abagore akaba ariko abanigisha kugera bashizemo umwuka. Rimwe yakomerekeje umwana muto w’uwo yari amaze kwica wari ufite w’imyaka ibiri ku mutwe maze aramusiga arapfa.
Muri Nzeri 1995, Sithole wahigishwaga uruhindu na Polisi ya Afurika y’Epfo yigeze kugaragara ari kumwe n’uwo yari amaze kugirira nabi, ariko ntiyafatwa kuko yahise aburirwa irengero.
Mu Kwakira 1995, uyu mugabo yigeze guhamagara umunyamakuru witwa Tamsen de Beer amubwira ko ari we mwicanyi uri guhigwa. Mu kiganiro bagiranye kuri telefone, yamubwiye ko yicaga abantu yihorera.
Nyuma Sithole yarangiye Polisi ahari umurambo w’uwo yari amaze kwica muri Johannesburg, bakihagera barahamusanga, batangiye guhangana, nyuma araraswa, ajyanwa mu bitaro.
Ku itariki ya 5 Ukuboza 1995, Sithole yakatiwe igifungo cy’imyaka 50 kuri buri wese yishe mu bantu 38, ndetse n’imyaka 12 kuri buri muntu yafashe ku ngufu mu bantu 40 n’imyaka itanu kuri buri hantu yibye. Bivuze ko yagombaga gufungwa imyaka 2410.
Umucamanza David Carstairs yavuze ko Sithole byibuze yasabwaga gufungwa imyaka 963 kugira ngo azahabwe imbabazi na Perezida. Ikindi yavuze ko uyu mugabo yashoboraga no guhanishwa igihano cy’urupfu kuko cyari kigikoreshwa.
Sithole yajyanywe gufungirwa muri gereza icungiwe umutekano cyane mu mujyi wa Pretoria, uretse ko nyuma yimuwe. Uyu munsi ari muri gereza ya Bloemfontein.
Yanditswe na Niyobuhungiro David



4 Responses
Menya ubuzima bw’Umunyafurika wakatiwe igifungo cy’imyaka 2410
Iyi nkuru ninziza yuzuyemo ubucukumbuzi (karurangafred51@gmail.com)
Menya ubuzima bw’Umunyafurika wakatiwe igifungo cy’imyaka 2410
Iyi nkuru ninziza yuzuyemo ubucukumbuzi (karurangafred51@gmail.com)
Menya ubuzima bw’Umunyafurika wakatiwe igifungo cy’imyaka 2410
Niko mbe niyobuhungiro david , ese mwandika iyi nkuru niki muby’ukuri mwari muduteganirije muri yo?
Uti “UKO YABICAGA” hmmm
Muri make :ubu yunguye iki abasomye?
Menya ubuzima bw’Umunyafurika wakatiwe igifungo cy’imyaka 2410
Niko mbe niyobuhungiro david , ese mwandika iyi nkuru niki muby’ukuri mwari muduteganirije muri yo?
Uti “UKO YABICAGA” hmmm
Muri make :ubu yunguye iki abasomye?