Hari abantu benshi bibwira ko amaribori ari kimwe mu bimenyetso byerekana ko umugore afite amavangingo azana mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ariko ibi si byo nk’uko urububa Ladieslife rubitangaza.
Uru rubuga rutangaza ko hari abayaterwa n’imiti yo mu bwoko bwa crème yitwa corticosteroid kimwe n’uko hari abayagira kubera uruhererekane rwo mu miryango.
Ku bangavu, amaribori aza ku maboko, mu ntege, no mu rukenyerero, naho ku bagore batwite aza cyane cyane ku nda no ku mabere. Hari abibaza niba hari n’abagabo bagira amaribori. Barahari cyane rwose, ariko ni bake ugereranyije n’abagore bayagira.
Mu muco Nyarwanda, amaribori afatwa nk’ikimenyetso cy’ubwiza ariko na none iyo akabije aba ikibazo. Hari abo abangamira mu buryo bw’umurimbo ndetse hari n’abo arya bakumva bocyerwa, bakishimagura rimwe na rimwe bakanabyimbirwa cyane.
Nta buryo buriho bwo kuyakumira ariko hari uburyo bw’umwimerere wakoresha akagabanuka ku kigero gifatika, ndetse binagukundiye wagana muganga mu gihe amaribori yawe akabije kuko hari uburyo bwinshi yagufashamo.
Ku bibeshya ko amaribori afasha umugore kugira amavangingo, si byo kuko amavangingo ahanini aterwa n’imiterere y’umubiri w’umuntu, kimwe n’uko ushobora kuyagira [umugore] nta ribori na rimwe ufite ku mubiri, abahanga mu by’uburwayi bw’uruhu, bavuga ko amaribori ari indwara y’uruhu.
Ubu ni uburyo wakoresha ukayagabanya mu gihe yaba akurya cyangwa se akubangamiye:
Gukoresha igikakarubamba
Iki kimera ni kimwe mu byifashishwa mu guhangana na zimwe mu ndwara z’uruhu. Umushongi w’igikakarubamba ukungahayemo vitamine zitandukanye, imyunyungugu ndetse na za poroteyine nyinshi bigaburira uruhu mu buryo butandukanye. Fata ibibabi by’igikakarubamba ubishishure kugirango ugere ku gice kirimo umushongi. Siga umushongi w’igikakarubamba ahantu hari amaribori ubundi urindire amasaha 2 ubone kuhakaraba n’amazi y’akazuyaze.
Umutobe w’indimu
Siga ahantu hari amaribori uyu mutobe w’indimu ubundi urindire wumireho ubone kuhakaraba n’amazi y’akazuyaze.
Umutobe/amazi y’ibirayi
Uyu ni umuti udahenze kandi uboneye ku maribori, uyu umutobe ukungahayemo intungamubiri zituma habaho gukura k’uturemangingo tw’uruhu ndetse hakabaho no gusimbuza udushaje. Satura ikirayi mo ibisate ubundi ugende ubikuba ahari amaribori ubundi ureke hume ubone kuhakaraba n’amazi y’akazuyaze kandi ibi ubyubahirize buri munsi.
Amavuta ya Olive
Aya nayo ni amwe mu mavuta akungahayemo intungamubiri zishobora gusana uruhu rwangiritse. Siga ahantu hari amaribori usa n’uhakuba buhoro buhoro ukoresheje aya mavuta nyuma urindire iminota 30 kugirango uruhu runyunyuze intungamubiri ziri muri aya mavuta ubone gukaraba.
Isukari, amavuta ya amande n’indimu
Fata ikiyiko cy’isukari ukivange na mililitiro 50 z’amavuta ya amande ushyiremo n’umutobe w’ indimu ubundi ukube ahari amaribori mu gihe cy’iminota 10, ubikore buri munsi mu gihe cy’amezi abiri bizatanga impinduka zifatika.
Umweru w’igi
Umweru w’igi ukungahayemo poroteyine nyinshi, wusige ahari amaribori uwurekereho mu gihe cy’iminota 15 ubone gukaraba.
Imirire
Mu gihe umubiri utabona intungamubiri zihagije, ntabwo wakwisiga amavuta yonyine
ngo uruhu rugire itoto.
Mu gihe wumva uribwa cyangwa utishimiye ubwinshi bw’amaribori ufite wakwifashisha ubu buryo twavuze haruguru byagufasha.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…



