Mu gihe umwaka wa 2016 ugeze mu mpera, ubushakashatsi butandukanye bukomeje gukorwa, kuri ubu urubuga rwa google rukoreshwa mu gushakisha amakuru atandukanye kuri interineti (Search engine) rwashyize ahagaragara umuntu washakishijwe n’abantu benshi ku isi yose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Donald Trump uzayobora igihugu cy’Amerika guhera mu kwezi kwa mbere 2016 niwe wahize abandi bantu bo ku isi yose gushakishwa n’abifuzaga kumumenya ku buryo burambuye.
Gutsinda amatora mu buryo bwatunguye abaye isi bose ni bimwe mu bishobora kuba byaratumye abantu benshi bihutira gushakisha uyu mugabo ufite imyaka 70 y’amavuko mu mwaka wa 2016.
Ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba byose byashakishije Donald Trump kuri google, Trump yabaye umuntu washakishijwe cyane mu bihugu 88 byo ku isi,
1. Donald Trump ( Perezida wa 45 w’Amerika )
2. Hillary Clonton (Umukandida w’ishyaka ry’Abademokarate watsinzwe na Trump mu matora)
3. Michael Phelps ( Umunyamerika uzwi cyane mu mikino yo koga)
4. Melania Trump ( Umugore wa Donald Trump)
5. Simone Biles ( Umunyamerikakazi uzwi cyane myitozo ngororamubiri )
Ku kigero cyo hejuru, Trump yabaye umuntu ukunzwe n’abashakisha amakuru kuri google mu bihugu by’Ubuhinde, Mexique n’Ububiligi nk’uko google yabitangaje.

Abandi banyapolitiki bagaragaye ku myanya y’imbere kuri uru rutonde ni Julio Guzman wiyamamarije kuyobora igihugu cya Peru ariko akaza gutsindwa. Luda da Silva wahoze ari perezida wa Brezil akaza gushinjwa ruswa no kunyereza amafaranga ya leta.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abakora siporo yo kwiruka ku maguru nabo baje ku myanya y’imbere kuri uru rutonde harimo Mariana Pajà ³n ufite umudari wa Zahabu muri uyu mukino n’umunyacolombiya Joseph Schooling
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com
Â
Â


