Lionel Messi yongeye kunenga FC Barcelona, mu butumwa bwuzuye imbamutima yanditse asezera kuri Luis Suarez bamaze gutandukana akerekeza muri Atletico Madrid.
Mu mpeshyi y’uyu mwaka byari byavuzwe ko Messi na we ashaka kuva muri iriya kipe, gusa biza kwicwa n’uko ikipe ye yanze kumurekura ku buntu.
Messi ubwe yatangaje ko impamvu yemeye kuguma muri Barça ari uko yanze kujya mu manza na yo, bijyanye no kuba hari byinshi byiza yamugejejeho.
FC Barcelona yahisemo kurekura Luis Suarez, nyuma y’uko umutoza Ronald Koeman agaragaje ko atari mu bakinnyi yifuza.
Uyu munya-Uruguay yari umukinnyi wa FC Barcelona kuva muri 2014 ubwo yayigeramo avuye muri Liverpool, we na Messi bakaba bari bagize ubusatirizi bwamenyekanye nka MSN bari bahuriyeho na Neymar.

Messi yasezeye Suarez abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ananenga abayobozi ba FC Barcelona batubashye uriya mukinnyi.
Ati: “Nari namaze kubyiyumvisha, ariko uyu munsi nageze mu rwambariro ikarita ihita igwa bya nyabyo. Mbega ukuntu bigiye kugorana kudakomeza gusangira nawe umunsi ku wundi, haba mu kibuga no hanze yacyo! Tuzabikumbura cyane. Imyaka yari ibaye myinshi, ya bagenzi bacu benshi, y’amafunguro ya ku manywa menshi, ay’umugoroba menshi…ibintu byinshi bitazibagirana, buri munsi turi kumwe.”

Yakomeje agira ati: “Bizaba bitumvikana cyane kukubona wambaye undi mwambaro, bikarushaho guhura nawe. Wari ukwiye kwirukanirwa uwo uri we: Umwe mu bakinnyi b’ingirakamaro mu mateka y’ikipe, wakoze byinshi ku giti cyawe ndetse uri kumwe n’abandi.”
Messi yunzemo ati: “Ntabwo wari ukwiye kujugunywa hanze bene kariya kageni, gusa ukuri ni uko kuri iyi ngingo nta cyigeze kintungura. Ndakwifuriza ibyiza gusa muri uru rugamba rushya werekejemo. Ndagukunda cyane, ndagukunda cyane. Tuzabonane vuba ncuti.”
Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo Luis Suarez yasezeye kuri FC Barcelona, yicaranye na Perezida wayo, Josep Maria Bartomeu.
Suarez wari ufite agahinda kavanze n’amarira ku maso, yashimiye FC Barcelona yamugiriye ikizere cyo kumusinyisha muri 2014 ititaye ku kuba yari yarumye Gerorgio Chiellini bikamuviramo guhagarikwa amezi atatu adakina.
Ati: “Bari bazi [Barça] ko nakoze ririya kosa (ryo kuruma Chiellini mu gikombe cy’Isi) ariko bagerageje kunshyigikira baransinyisha. Kuri njye byari inzozi gukinira ikipe ya mbere nziza ku Isi. Nahaboneye incuti nyinshi zatumye nishima. Umukinnyi ni we ugiye ariko ugiye ni ikiremwamuntu gifite ibyiyumvo.”
“Ndashaka kwibuka ibihe byiza nagiriye hano, ibikombe natwaye, n’amahirwe nagize yo gukinana n’umukinnyi wa mbere ku Isi.”

Abajijwe niba hari icyo yicuza ku bwumvikane buke bwatumye ajya muri Atletico, Suarez yatunze urutoki Bartomeu ntiyagira icyo asubiza.
Hari amakuru avuga ko icyemezo cyo kurekura uyu rutahizamu cyafashwe n’ubuyobozi bwa Barça aho kuba umutoza Ronald Koeman.
Luis Suarez yavuze ko n’ubwo atagiriwe icyizere n’umutoza, muri Atletico Madrid agiye kwerekana ko agishoboye guhatana ku rwego rwo hejuru.
Ati: “Ikipe yari ikeneye impinduka kandi umutoza ntiyangiriye ikizere. Ndashaka kwerekana ko ngishobora kwitwara neza ku rwego rwo hejuru. Umutoza akimvugisha namenye ko byose byari byarangiye.”
Yunzemo ko agiye muri Atletico Madrid yishimye, gusa akaba atiyumvisha uko ibintu bizaba bimeze ubwo azahura na FC Barcelona.
Suarez yavuze kandi ko atiyumvisha uko bizaba bimeze ahanganye mu kibuga na Lionel Messi basanzwe ari incuti z’akadasohoka.

Ati: “Leo azi ibyo ntekereza kandi nanjye nzi ibyo atekereza. Turakuze bihagije byo twagirana inama. Leo byaramutunguye cyane kuba ngiye muri mukeba ariko nta kizahindura umubano wacu. Birasa n’ibitumvikana kuba ngiye muri mukeba, ariko twagiye duhura duhanganye muri Uruguay na Argentine.”
Mu myaka itandatu Suarez yari amaze akinira FC Barcelona, yatwaranye na yo ibikombe 13 birimo bine bya shampiyona ya Espagne, bine bya Copa del Rey na UEFA Champions league yo muri 2015.
Mu mikino 283 yayikiniye, yabashije kuyitsindira ibitego 198 anatanga imipira 113 yavuyemo ibitego.



2 Responses
Messi usigaye ari nyakamwe yashenguwe n’igenda ry’incuti ye magara Suaréz
Suarez yirukanywe agishoboye abayobozi ba Barça bakoze ikosa ryo kurekura uriya mukinnyi
Messi usigaye ari nyakamwe yashenguwe n’igenda ry’incuti ye magara Suaréz
Suarez yirukanywe agishoboye abayobozi ba Barça bakoze ikosa ryo kurekura uriya mukinnyi