Messi yahaye umupira wa nyawo umwana wamukunze akajya yambara ishashi iriho izina rye

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’umuhungu w’imyaka 5 wo muri Afghanistan wagaragaye ku mafoto yambaye umupira wa Messi ariko yikoreye mu ishashi, amaherezo yabonye umwambaro wa nyawo wa Messi uriho n’imikono ye, (Orthograph) .

4d2e8831f5d942f7970c07f993115caf_18
Murtaza mu mupira wa nyawo wa Messi

Uyu mwana witwa Murtaza Ahmadi amafoto ye muri Mutarama yagaragaye hirya no hino ku mbuga za internet yambaye ishashi y’ubururu n’umweru isa nk’umwambaro ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Argentine yambara yashyizeho n’izina rya Messi, bituma abantu batari bacye bibaza kuri uyu mwana.

Umupira w’ikipe ya Argentine ndetse n’umupira wo gukina byashyikirijwe Murtaza mu Ntara ya Ghazni na UNICEF.

Nyuma yo guhabwa uyu mupira Murtaza yagize ati: “Nkunda Messi kandi umupira wanjye uravuga ko Messi ankunda”.

b964a20da1e54d9daa4b416b764dd975_18
Ishashi Murtaza yambaraga atarabona umwenda wa nyawo

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa kabiri, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afghanistan ryabwiye Al Jazeera dukesha iyi nkuru ko uyu mwana afite amahirwe yo kuzahura n’iki cyamamare muri ruhago ariko aho bazahurira n’itariki bikaba bitaremezwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *