Umunya-Argentine Lionel ukinira Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, yatangaje ko nta gahunda afite yo kuva muri iyi kipe nyuma yo kuvugirizwa induru n’abafana bayo.
Messi na Neymar baheruka kuvugirizwa induru n’abafana ba PSG, ubwo iyi kipe yakinaga na Bordeaux mu mpera z’icyumweru gishize mu mukino wa shampiyona warangiye PSG itsinze ibitego 3-0.
Bombi bavugirijwe induru n’abafana batari bishimiye uburyo PSG yaherukaga gusezererwamo na Real Madrid, mu mukino wa UEFA Champions league.
Benshi batekereje ko Messi wari ukobwe bwa mbere n’abafana be ashobora guhita afata umwanzuro wo kuva muri PSG, binahurirana n’amakuru yahise atangira kumusubiza muri FC Barcelona yahoze akinira.
Amakuru ariho ni uko Messi yifuza gukomeza gukinira PSG, ndetse akaba yumva akababaro k’abafana bamuvugirije induru nyuma yo kwitwara nabi.
Umwe mu bantu ba hafi cyane b’uyu munya-Argentine babwiye SportsMail dukesha iyi nkuru ko Messi “akunda gutsinda ndetse ari gushaka uburyo induru yavugirijwe yazihinduramo amashyi mu mezi make ari imbere.”
Messi w’imyaka 34 ngo nyuma yo kubona inzu i Paris ngo we n’umuryango we barahishimiye ku buryo yiteguye kuhaguma kugeza amasezerano ye arangiye, kandi akaba ashishikajwe no kuzamura urwego rwe rw’imikinire.


