Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), kirahumuriza abaturage ko nta mvura izagwa muri aya mezi ya Mata na Gicurasi 2017 nk’iyaguye umwaka ushize 2016, yasize igaritse ingogo.
Iki kigo gitangaza ko ubu kirimo gukora ubukangurambaga gisobanurira abaturage kutikanga imvura muri uku kwezi kwa Mata na Gicurasi, bakaba bafite gahunda yo gukoresha amabara atandukanye kugirango babashe gusobanurira neza abaturage bizanafasha abatazi gusoma no kwandika kubimenya bitabagoye.
Aha, kigatanga ikizere cya 95% ko nta mvura idasanzwe izagwa muri aya mezi abiri, amakuru yacyo kikayemeza nk’impamo by’umwihariko ko mu Rwanda haguye imvura nyinshi, ibi bikaba byaratewe n’ ibihe bya Elnino bibamo imvura ikabije cyane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ushinzwe agashami k’iteganyagihe muri Meteo-Rwanda, Twahirwa Antony, aganira n’itangazamakuru, aremeza aya makuru ndetse akanyomoza ko ibyo abaturage bavuga ko iki kigo kibabeshya, atari ukuri, akabinyomoza avuga ko amakuru batanga aba ari ukuri ku kigero cya 95%.
Akomeza avuga ko hakiri imbogamizi u Rwanda rwihariye mu kuyatangaza, zirimo kutagira ibyuma by’ ikoranabuhanga bihagije mu gupima ikirere, n’ ubushobozi bukiri buke.Ubu akaba atanga ihumure ahereye ku byabaye umwaka ushize.
Mu ijoro ryo ku italiki ya 4 Gicurasi 2016, imvura yishe abantu 35 mu gihugu cyose barimo 17 bo mu murenge wa Gakenke mu karere ka gakenke, yasenye ibikorwa remezo nk’ amashuri n’ imihanda, isenya inzu z’abaturage, inangiza imyaka mu mirima.
Iki kigo kibicishije ku rubuga rwacyo, cyatangaje uko imvura y’Itumba (Werurwe, Mata na Gicurasi) 2017 izaba iteye. Mu bice bimwe by’Intara y’Iburasirazuba (Ngoma, Bugesera, Kirehe, Rwamagana na Kayonza) no mu bice bimwe by’Intara y’Amajyepfo (Karnonyi na Gisagara) hateganyijwe imvura nk’isanzwe igwa mu bihe byiza by’Itumba ikaba ishobora kugabanuka (kuba nke).
Umujyi wa Kigali (Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo), ibice bimwe by’Intara y’Amajyepfo (Nyamagabe, Huye, Muhanga, Ruhango, Nyaruguru na Nyanza), lntara y’Amajyaruguru (Musanze, Rulindo, Gakenke, Gicumbi na Burera), lntara y’Uburengerazuba (Rubavu, Rutsiro, Nyabihu, Nyamasheke, Rusizi, Ngororero na Karongi), ibice bimwe by’lntara y’Iburasirazuba (Nyagatare na Gatsibo) hateganyijwe imvura nk’isanzwe igwa mu bihe byiza by’Itumba ishobora kuba nyinshi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


