Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), cyaburiye ko muri uku kwezi kwa 11/ 2022 ibice byinshi by’Intara y’Iburasirazuba no mu Mayaga mu Majyepfo, hateganyijwe imvura nke ugereranyije n’isanzwe ihagwa mu mezi y’Ugushyingo.
Hasesenguwe ikarita yerekana uko imvura izagwa mu Rwanda, bigaragara ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero (mm) 50 na 250, ikaba iri ku kigero cy’imvura isanzwe igwa mu kwezi k’Ugushyingo mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyarugru. Gusa, imvura nke ugereranyije n’izagwa ahandi mu gihugu izaba iri hagati ya milimetero 50 na 100, ikaba iteganyijwe mu bice byinshi by’uturere twa Bugesera, Kayonza na Kirehe n’ibice bimwe by’Umujyi wa Kigali (Kicukiro, Nyarugenge), Akarere ka Gatsibo ndetse n’igice cy’Amayaga. N’ubwo bimeze bityo, Meteo-Rwanda ikomeza igaragaza ko aho imvura nyinshi ugereranyije n’izagwa ahandi mu gihugu (200mm-250mm), iteganyijwe mu bice bimwe by’Uturere twa Rusizi, Nyamasheke no mu majyaruguru y’uturere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera. Imvura iri hagati ya milimetero 150 na 200 iteganyijwe mu bice bimwe by’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru, n’ibice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, ukuyemo amajyepfo y’uturere twa Rulindo na Gicumbi. Imvura iteganyijwe kugabanuka uko uva mu burengerazuba bw’Igihugu ugana mu burasirazuba, bikazaterwa n’imiterere ya buri hantu hashingiwe ku kuba hari amashyamba, ibiyaga cyangwa imisozi. Meteo-Rwanda ivuga ko imvura izatangira kugwa kuva tariki 03 Ugushyingo 2022, imare iminsi ibarirwa hagati y’itatu n’irindwi mu gice cya mbere cy’uku kwezi (tariki 01-10).


