Meya ujya ubona uko Giporoso isa nabi- Past. Rutayisire avuga uko Kagame yabwiye Ndayisaba

Sangiza iyi nkuru

Umupasiteri mu Itorero Angilikani mu Rwanda, Rev. Dr Antoine Rutayisire avuga ko kuba Giporoso ubu yarahindutse, ikibubakwamo inybako nshyashya ari igitekerezo cya Perezida w’ u Rwanda, wahageze akabona ko hari umwanda, agasaba ko havugururwa.

Kagame yabwiye Ndayisaba ko Giporoso irimo umwanda kandi ari amarembo y’Umujyi wa Kigali, ingingo Rutayisire avuga ko ariyo yabaye intangiriro yo kubaka inyubako zigezweho muri ako gace.

Rutayisire yabwiye KT Press ati ” Yari [Perezida Kagame] muri feruje ziringaniye no ku Giporoso, ahamagara uwari meya icyo gihe, yari Ndayisaba Fidele. Ati ariko meya ujya ubona ko Giporoso, amarembo y’umujyi isa nabi?”

Meya Ndayisaba na we ngo yahishe ateranya abari bahafite imitungo, Rutayisire ati ” Yaratubwiye [Ndayisaba] ati mukore uko mushoboye musazure amazu yanyu. Icyo hari mu 2012. Twe twari twaratekereje kuhavugurura.”

Kuri ubu, ako gace hari hazwi kubamo za kiyosike, ubu ni ahantu hari inyubako zibereye ijisho.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Meya ujya ubona uko Giporoso isa nabi- Past. Rutayisire avuga uko Kagame yabwiye Ndayisaba
    Ku Giporoso hasigaye hasa neza cyane kubera ko Anglican Church yahavuguruye.Byari ngombwa kubera ko ari mu marembo y’ikibuga cy’indege cya Kanombe.Ariko hari ikintu Anglican Church yakoze njyewe ntemera.Muli ariya mazu yayo yo ku Giporoso,bafite Etaje y’ubucuruzi bise “Saint Peter’s House”.Ntabwo Mutagatifu Petero yakoraga ubucuruzi.Ahubwo we n’abandi bigishwa ba Yezu,birirwaga mu nzira babwiriza ijambo ry’Imana.Anglican Church n’abayoboke bayo,nabo bakwiriye kwigana Yezu na Petero,bakajya mu nzira,mu masoko no ku nzu n’inzu,bakabwiriza Ijambo ry’Imana.Niwo murimo Yezu yasabye Abakristu nyakuri bose.

  2. Meya ujya ubona uko Giporoso isa nabi- Past. Rutayisire avuga uko Kagame yabwiye Ndayisaba
    Ku Giporoso hasigaye hasa neza cyane kubera ko Anglican Church yahavuguruye.Byari ngombwa kubera ko ari mu marembo y’ikibuga cy’indege cya Kanombe.Ariko hari ikintu Anglican Church yakoze njyewe ntemera.Muli ariya mazu yayo yo ku Giporoso,bafite Etaje y’ubucuruzi bise “Saint Peter’s House”.Ntabwo Mutagatifu Petero yakoraga ubucuruzi.Ahubwo we n’abandi bigishwa ba Yezu,birirwaga mu nzira babwiriza ijambo ry’Imana.Anglican Church n’abayoboke bayo,nabo bakwiriye kwigana Yezu na Petero,bakajya mu nzira,mu masoko no ku nzu n’inzu,bakabwiriza Ijambo ry’Imana.Niwo murimo Yezu yasabye Abakristu nyakuri bose.

  3. Meya ujya ubona uko Giporoso isa nabi- Past. Rutayisire avuga uko Kagame yabwiye Ndayisaba
    Rwanamiza Urakoze cyane ariko nakumenyeshaga ko ubutaka ariya mazu yubatseho nubw’urusengero rwitirirwa Petero wera akaba ariyo mpanvu iriya nzu imwitirirwa.Murakoze

  4. Meya ujya ubona uko Giporoso isa nabi- Past. Rutayisire avuga uko Kagame yabwiye Ndayisaba
    Rwanamiza Urakoze cyane ariko nakumenyeshaga ko ubutaka ariya mazu yubatseho nubw’urusengero rwitirirwa Petero wera akaba ariyo mpanvu iriya nzu imwitirirwa.Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *