“ Ubuze icyo atuka inka ati dore igicebe cyayo ,” uyu ni umugani wa Kinyarwanda wajyanisha n’amagambo yatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Accra muri Ghana, bwana Mohammed Adjei Sowah watangaje kuri uyu wa mbere ko isuku iri mu Rwanda no kubahiriza amategeko biterwa n’igitugu cy’ubuyobozi.
Maya w’Umujyi wa Accra, umurwa mukuru wa Ghana ashimangira ko isuku iranga Umujyi wa Kigali ituruka ku buryo bw’imiyoborere iri mu gihugu.
Kuri we, ngo imiyoborere y’igitugu mu Rwanda ituma byorohera abayobozi gushyira ku murongo abaturage no gutuma bubahiriza amategeko.
Ibi Umuyobozi w’Umujyi wa Ghana yabitangaje nyuma y’aho abaturage ba Ghana babashije gusura u Rwanda batahaga bagereranya Accra na Kigali ku bijyanye no kugira gahunda n’isuku bavuga ko Accra ntaho ihuriye na Kigali ku isuku.
Usibye isuku, ngo Abanyarwanda banubahiriza amategeko kandi baha agaciro ibibakikije kurusha abaturage ba Ghana by’umwihariko abatuye mu murwa mukuru nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Ghanaweb.com ikomeza ivuga.
Mu kiganiro na Francis Abban kitwa Morning Starr Monday kiba buri wa mbere, Umuyobozi w’Umujyi wa Ghana yatangaje ko Ghana ishobora kurushaho kuba neza abaturage bubashye amategeko ariko mu buryo bw’idini.
Mu isoni nkeya ati: “ U Rwanda ruri kubona ruriya rwego rw’iterambere kubera ubwoko bw’imiyoborere bari gukora hariya. Hari urwego rumwe rw’igitugu mu miyoborere bafite. Twe twafashe demokarasi yacu nk’ihame kandi turimo gukora ikintu cyose dushatse. Iryo niryo tandukaniro hagati ya Ghana n’u Rwanda .”
Uyu muyobozi ariko yakomeje avuga ko guverinoma ya Perezida Akufo-Addo nayo igishishikajwe no kugira Accra umujyi wa mbere usukuye muri Afurika mbere y’uko asoza manda ye.
Mu gusoza iyi nkuru umuntu akaba atabura kuvuga ko iyaba abanyagitugu bose batezaga imbere ibihugu byabo, aho kubisahura, bakigisha abaturage kugira isuku mu nyungu z’ubuzima bwabo bwiza, ndetse bakarangwa no kubahiriza amategeko, umuntu wese yakwifuza kuyoborwa n’umunyagitugu aho kuyoborwa n’umudemokarate utazagira icyo amugezaho, uyobora igihugu umuntu wese akoramo ibyo ashatse n’uko abyumva n’iyo yaba abangamiye abandi mu izina rya demokarasi.


