Meya wa Gasabo avuga ko buri wese utuye Bannyahe aragira ubushake bwo kwimukira mu Busanza

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, avuga ko buri wese utuye mu gace ka Bannyahe aragira ubushake bwo kwimukira mu nyubako ziri mu Busanza.

Nyuma y’igihe abanze kwimukira mu Busanza batumvikana n’abayobozi mu mujyi wa Kigali no muri guverinoma, mu gace ka Bannyahe kuri uyu wa 15 Nzeri 2022 hagaragaye abo mu nzego zishinzwe umutekano, n’urubyiruko rw’abakorerabushake rubafasha kwimuka.

Bamwe mu batuye muri aka gace baganiriye n’umunyamakuru Mutesi Scovia ufite umuyoboro wa Mama Urwagasabo TV basobanuye ko uku kwimurwa kwabayeho ku ngufu.

Umunyamakuru mu kiganiro yagiranye na Meya Umwali nyuma yo gusura abaturage, yamubajije niba koko hakoreshejwe ingufu. Ati: “Nyakubahwa Meya, tuvuye gusura abaturage aho mwavuze ko bagomba kurara bahavuye. Baravuga ko abakirimo mwakupye amazi n’umuriro. Icyo cyo kimeze gite?”

Uyu muyobozi yasubije ko ibyo bitabayeho, ahubwo ngo ni ikinyoma. Ati: “Abantu barimo kwimuka ku bushake bwabo kandi uko bavamo, turabatwara mu mazu bubakiwe ya Busanza. Kandi tumaze iminsi twarabateguje, rero uwabyumva gutyo, kwaba ari ukubeshya.”

Meya yabajijwe niba umuturage utari bugire ubushake araguma muri aka gace, asubiza ko buri wese arabugira. Ati: “Nta we utari bubugire. Kubera ko twarabibabwiye kenshi, barabariwe, igihe cyabo cyarageze, twarabibamenyesheje. Bose twamaze kuganira, nta we udafite ubushake bwo kuhava.”

Nyuma yo kutumvikana n’umujyi wa Kigali ku buryo bwo kwimuka, bamwe muri aba baturage bitabaje urukiko kugira ngo rubaheshe ingurane iteganywa n’amategeko. Umwanzuro kuri uru rubanza utegerejwe muri uku kwezi, mu gihe nta mpinduka zazabaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *