Meya Umwali yasezeranyije abo muri Bannyahe ko icyemezo cy'urukiko kizubahirizwa

Meya wa Gasabo ku bo muri Bannyahe: Ingurane zirahari, tuzubahiriza icyemezo cy’urukiko

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yamenyesheje abatuye mu gace ka Bannyahe banze kwimukira mu nzu umujyi wa Kigali wubatse i Busanza, ko urukiko nirwanzura ko bagomba guhabwa ingurane bazazihabwa kuko zihari.

Uyu muyobozi yabivuze tariki ya 9 Nzeri 2022 ubwo yari yasuye aba baturage, nyuma yo kwakira ibibazo n’ibyifuzo byabo, byibandaga ku kuba bahabwa ingurane zumvikanyweho, bakajya gutura aho bashaka.

Meya Umwali yagize ati: “Mwavuze iby’urukiko, byose mwabigarutseho. Rwose turabasaba kwimuka, ibirego ni mwe mwabitanze, nta wubabwira gukuramo ikirego, ubucamanza burigenga. Urukiko nirugena rukabona ko umujyi wa Kigali ugomba kubaha amafaranga, rukabidutegeka, icyemezo cy’urukiko ni ntavuguruzwa, nta we ukuraho nta n’uwongeraho.”

Yakomeje ati: “Urukiko icyo ruzagena tuzakibaha nta cyo twongeyeho, nta cyo dukuyeho ariko mu nyungu rusange z’ibikorwa bigiye gukorwa, mugomba kwimuka kugira ngo bitangire bikorwe. Icyo mucyumve. Ariko ntibyahagarika umushinga w’inyungu rusange.”

Uyu muyobozi yamenyesheje aba baturage ko ingurane zo kubaha zihari [aganisha ku nzu ziri i Busanza]. Ati: “Icya mbere ingurane zirahari. Ubundi kirazira kikaziririzwa ko wimura umuntu utaramuha ingurane ye. Ubu ingurane zarabonetse, ziranahari, ikibi ni uko zaba zidahari. Ari yo mpamvu tubabwira ngo ngiziriya, nimuze muzijyemo.”

Abanze kwimukira i Busanza basobanura ko batanze kwimuka muri Bannyahe. Basaba ko amategeko agena guhabwa ingurane yubahirizwa, kuko ngo izi nzu zubatswe n’umujyi wa Kigali impande zombi zitabyumvikanyeho.

Urubanza rw’abanze kwimukira i Busanza n’umujyi wa Kigali rwatangiye mu Gushyingo 2018. Kugeza ubu ruracyari mu rukiko.

Meya Umwali yasezeranyije abo muri Bannyahe ko icyemezo cy'urukiko kizubahirizwa
Meya Umwali yasezeranyije abo muri Bannyahe ko icyemezo cy’urukiko kizubahirizwa

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *