Meya w’umujyi wa Kampala, Erias Lukwago, yajyanye mu rukiko Umuvugizi wa guverinoma akaba n’Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru, Ofwono Opondo, amushinja kumukubitira kuri NBS TV.
Ku mugoroba wa tariki ya 28 Nyakanga 2022, Lukwago na Opondo bahuriye mu kiganiro ‘Frontline’ nk’abatumirwa, baterana amagambo bikomeye, Umuvugizi wa guverinoma arahaguruka, bigera aho ashaka kurwana.
Opondo agihagaze, yabwiye Lukwago anamutunga urutoki ati: “Ceceka! Ceceka! Uri umunyamategeko, ushobora kunyumva? Twafata icyemezo cyo kugusohora hano (muri studio). Nagusohora hano.”
Lukwago na we yasembuye Opondo, amutunga urutoki, amwibutsa ko yigeze kwica umuntu. Ati: “Ndabizi ufite ubwo bubasha. Nzi ko hari umuntu wigeze kurasa. Ngaho ndasa. Ndasa!”
Soma inkuru yabanje https://bwiza.com/?Meya-wa-Kampala-yari-agiye-kurwanira-n-Umuvugizi-wa-guverinoma-mu-kiganiro-kuri
NBS TV yahise ihagarika gutambutsa iki kiganiro, gusa ngo impaka z’aba bayobozi bombi zarakomeje, zinakomera kurushaho, bigera aho Opondo akubita Lukwago amakofe n’imigeri.
Lukwago yareze Opondo
Radiyo Capital FM kuri uyu wa 4 Kanama 2022 yatangaje ko Meya Lukwago yajyanye Opondo mu rukiko, amurega ibyaha birimo kumuhohotera no kumutesha agaciro ubwo bari kuri iyi televiziyo iri mu zikomeye muri Uganda.
Lukwago mu kirego yatanze, yasobanuye ko ihohoterwa yakorewe na Opondo ryamugizeho ingaruka ku mubiri, agira ububabare n’ihungabana, bitewe n’uko Umuvugizi wa guverinoma yashatse kumusohora mu kiganiro, byakurikiwe no kumutera amakofe n’imigeri mu gatuza no mu nda.
Meya wa Kampala arasaba ko Opondo yamuha indishyi y’akababaro ya miliyoni 500 z’amashilingi ya Uganda.


