Meze nk’umwana wavukiye muri WASAFI, biragoye kuba nahangana na data (Diamond)- Harmonize

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi ku izina rya Harmonize yahakanye amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga ko yaba ari mu nzira zo guhirika ku butegetsi Diamond Platnumz, bw’inzu itunganya umuziki ya WASAFI. Avuga ko yubaha cyane Diamond ndetse ko amufata nka se muri muzika.

Bimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania byatangazaga ko Harmonize afite intego yo kwegukaba ubuyobozi bwa WBC (Wasafi Classic Baiby ), ndetse no kuvana mu kibuga Diamond, akigarurira imitima ya benshi bamufanaga. Gusa ku ruhande rwe, Harmonize avuga ko ibitangazwa byose bitaba ari ukuri.

Aganira na Global TV, yagize ati “Ntacyo nabivugaho, ntabwo ari ukuri, ndabasabye nimumbaze ku bindi, mugomba kumenya ko buri munsi nkura nk’umuhanzi kandi ufite igikuriro, abantu bazavuga byinshi bitandukanye”.

Akomeza avuga ko muri Wasafi ari mu rugo yavukiyemo, umuyobozi wayo mukuru, Diamond akamufata nka se, ati “Nk’abanyamakuru mwakagombye kudaha agaciro inkuru nk’izo, ibyo abantu batangaza ku mbuga nkoranyambaga byose ntabwo biba ari ukuri, abantu batangaza ibitabayeho. Njyewe meze nk’umwana wavukiye muri WCB, rero biragoye kuba nakimbirana na Papa wanjye [Diamond] cyangwa se kuva mu nzu yanjye”.

Harmonize ni umuhanzi watangiye kumenyekana cyane ubwo yatangiraga gukorera umuziki muri iyi nzu iwutunganya ‘Wasafi Records) ya Diamond, ku ndirimbo nka Kwangaru yakunzwe cyane no mu Rwanda, Ziripendwa,…

Harmonize Diamond Bado Art

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *