Muraho neza, ndi umubyeyi w’abana batatu b’abakobwa, kugeza kuri iyi saha umugabo wanjye amfata nkaho ari njye nyirabayazana wo kubyara igitsina kimwe.
Umugabo wanjye avuga ko mbyara igitsina kimwe cy’abakobwa ngo kuko natwe iwacu twari abakobwa benshi kurusha abahungu.
Ubu sinzi uwamushyizemo imyumvire mibi ko umuntu ushaka kubyara umuhungu akora imibonano mpuzabitsina ku manywa.
Akazi nkora ntabwo kankundira kuba ndi mu rugo ku manywa, ibi rero akabigira urwitwazo, none ngo akeneye ko twagerageza ayo mahirwe, amasaha twakoreragaho igikorwa tukayashyira saa sita z’amanywa.
Nkurikije ubujyanama nagiye mbona mutanga aha kuri bwiza.com, nabasabaga mumfashe, kuko iyi myumvire njye narinzi ko itakibaho, bitewe n’aho iterambere ry’igihugu rigeze.
Ntababeshye, umugabo wanjye arashaka umwana w’umuhungu pe, icyo yasabwa gukora cyose akamubona ahari yagikora.
Mungire inama murakoze!
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…



